Abarwanyi ba M23 bisubije ibice bagenzuraga bongera, gufata umujyi wa Bunagana mu gihe ingabo za FARDC n’abafatanyabikorwa babo nka Mai Mai na FDLR bari guhungira muri Uganda.
Intambara ihinduye isura mu masaha abiri ashize aho abarwanyi Magana atandatu 600 bari baje gutera ingabo mu bitugu abarwanyi ba FARDC mu gace ka Tshanzu na Bungana, bakubiswe inshuro n’inyeshyamba za M23 amaguru bakayabangira ingata.
Umunyamakuru wacu uri Kiwanja, avuga ko ingabo za Leta n’abafatanyabikorwa bazo ari bo FDLR CRAP, Mai Mai APCLS na Mai Mai CMC NYATURA ntako batagize ngo bagumane agace ka Tshanzu na Runyoni, ariko mu minota 45 ishize inyeshyamba za M23 zibashije kubanyura mu rihumye zigarurira umujyi wa Bunagana, FADRC ikizwa n’amaguru.
Ababyiboneye n’amaso, bavuga ko biboneye abarwanyi ba CMC Nyatura bari bayobowe na Col Janvier birukankira mu mashyamba no mu giturage aho bahungaga urufaya rw’amasasu yaraswaga na M23.
Abaturage ba Kiwanja kandi babwiye Rwandatribune ko M23 imaze gufata imbunda zo mu bwoko bwa BM ebyiri zari ahitwa Rwankuba.
Yaba ku ruhande rwa FARDC cyangwa urwa M23 ntawe uragira icyo atangaza ku ifatwa ry’umujyi wa Bungana gusa hari amakuru avuga ko ingabo za UPDF zaba ziri kwitegura kugira ngo zifashe FARDC kwisubiza umujyi wa Bunagana .
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM
Updf se ifitingufu ziruta Iza fardc; reka nabo baze biyahure
Turimo kubirebera mukamori. Reka twizere ko amakuru yizewe adafite aho abogamiye aribuze kuboneka. Amahoro niyo akenewe muraka karere, Kandi Imana ihire ibirenge byabo bazana amahoro, n’Imitima yabo babyifuza… Uwiteka Imana ntabwo ica urwakibera Kandi ntabwo isobwa. Ishobora byose Kandi niyo yaremye byose na Bose, nuko rero twese dukwiriye kwifurizanya amahoro ya Nyagasani, Imana ar’umuyobozi, umugenga, n’Umucamanza was twese.
Mukomerere kumana ikinigihe ki Imana iratabaza imbaraga zikomeye kubantu bayo twibuka igihe yatabaraga Mose na bisirayeri bagahonoka felo namafarashiye namagare ye byose bikaba ubusa mube muntaro ariko ntimwimwibagirwe Imana nimbaraga zayo mubane nimana muribyose niyo mbaragije mukomere