Umutwe wa M23 utangaje ko umaze guhanura indege y’igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yari igabye igitero ku birindiro byayo bya Kabindi na Tchengerero muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mu itangazo ry’Umuvugizi wa M23, Majoro Willy Ngoma, avuga ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Kajugujugu yahanuwe hifashishjiwe imbunda yabo kabuhariwe yo mu bwoko bwa RPG7.
Yagize ati”Muri uyu mugoroba ahagana saa Cyenda n’igice(15H30),ingabo zacu zifashishije imbunda ya RPG7 zishwanyuje indege y’Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo FARDC yari igabye igitero ku birindiro byacu bya Kabindi na Tchengerero”
Major Willy Ngoma akomeza avuga ko iki gikorwa gikwiye kubera FARDC n’abafatanyabikorwa bayo nka FDLR na Mai Mai isomo ko uyu mutwe witeguye kwirinda umwanzi wawo aho yaba aturutse hose.
Asoza iri tangaza avuga ko icyo bakeneye ari ibiganiro by’amahoro na Leta ya Kinshasa mu gukemura iki kibazo.
Singisiba gukurikira amakuru ya Rwandatribune. Yewe ndabemeye muba muhibereye.
Courage, nabakunze igihe mwatangazaga za operations zarangije abayobozi ba RUD urunana.
Nsura Rwandatribune kenshi gushoboka ku munsi.
Mujye muduha namafoto dukunda inkuru zanyu