Mu mirwano yatangiye mu ma saa saba z’igitondo kuri uyu wa 21 Ukawakira,yibasiye ibice bikambitsemo umutwe wa 23, kugeza muri aya masaha inyeshyamba za M23 zimaze kwirukana aba FARDC,FDLR,Wazalendo mu gace ka Kitshanga, ndetse ubu ikaba ariyo iri kugenzura Isantere yose ya Kitshanga
Ibi bitero byari byigabije uguduce two kuri Antenne ya Kanaba,kugisangani kuruhonga, ku mudugudu wa Shonyi , ariko kugeza ubu M23 ikaba yabirutseho ibageza kure ndetse yigarurira defenses 3 arizo Pamba, Kamena na Mantu.
Isoko y’amakuru ya Rwanda Tribune iri muri Kitshanga yatangaje ko abari bateye M23 bakijijwe n’amaguru bahungira mu gace ka Kabizo ndetse abandi bikaba bivugwa ko bakurikiranywe bakagezwa I Bukombo.
Iyi mirwano yarangiye hafashwe imodoka za gisirikare 5 zafatiwe mu mihanda 2 harimo 3 zafatiwe mu gace ka Rugarama, ndetse n’izindi 2 zari zihungiye Mweso zigafatirwa ahitwa Kinerubwende.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune