Mu mirwano umutwe w’inyeshyamba wa M23 uhanganyemo n’ingabo za Leta ya Congo hamwe n’abo bafatanya , iri kubera Karenga no muri Kirolirwe yasize uyu mutwe w’inyeshyamba uhanuye indege nto yo mubwoko bwa Drone, yifashishwaga n’ingabo za Leta ya Congo, mu gace ka Kirolirwe.
Iyi ndege yifashishwaga mugufata amafoto y’aho inyeshyamba za M23 zabaga ziherereye, ndetse uyu mutwe ukanavuga ko kenshi yazaga iherekejwe n’izindi zikoreye ibisasu.
Iyi ndege yarashwe n’inyeshyamba za M23 mu gihe n’ubundi imirwano ikomeye iri kubera muri ibi bice bya Karenga ndetse no mu nkengero zaho.
Ibi bice bigiye kumara iminsi irenga 5 bivuwemo n’abaturage bagerageje guhunga bakerekeza muri Sake umujyi uri mu birometero 27 uvuye mu mujyi wa Goma.
Iyi ndege nto yo mu bwoko bwa Drone, yahanuriwe mu birometero 13 uvuye muri uyu mujyi wa Sake.
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com