Imirwano ikarishye yasakiranije umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’ingabo za Leta FARDC ifatanije n’inyeshyamba za CMC yasize uyu mutwe wa M23 wigaruriye uduce twa Kizimba na Manyoni byagenzurwaga na FARDC.
Ni imirwano yatangiye murucyerera rwo kuri uyu wa 30 Mutarama ubwo ingabo za Leta FARDC zifatanije n’inyeshyamba za CMC zagabye igitero ku nyeshyamba za M23 zari ziherereye ahitwa Kitchanga cyakora ntibyabahiriye kuko izi nyeshyamba za M23 zahise zibasubiza inyuma igitaraganya.
Ni urugamba rutari rworoshye na Gato kuko izi nyeshyamba zamishe urufaya rw’amasasu kubari babateye zirabashwiragiza, ndetse zifata n’agace bari baje baturutsemo ka Kizimba.
Nk’uko isoko y’amakuru ya Rwanda tribune iri Mweso ibisobanura ngo izi nyeshyamba za M23 zamaze kugera ahitwa Manyoni ninko aho wagenda amasaha 2 n’amaguru werekeza I Mweso.
Abaturage bo muri muri Mweso bose bamaze guhambira abandi batangiye guhungira ahitwa Gashuga ndetse na Bweru aha n’ubundi ni muri Masisi.
Ingabo za Leta hamwe n’inyeshyamba bafatanije zatatanye zigenda zihungira impande n’impande ariko ntawe uri kumwe n’undi.
Jenerali Mugabo hamwe n’ingabo bari kumwe we aherereye mugace ka Muongozi aho indege imaze iminsi imugemurira ibikoresho.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru urugamba rwari rucyambikanye hagati ya Kabaragasha na Buru.
Kizimba iherereye nko mu birometero 5 werekeza I Birambizo kuri Paruwasi y’Abagatorika. Abaturage bo muri Birambizo nabo bakaba bamaze guhambira ngo bahunge kuko ariho babona urugammba rwerekeza.
Umuhoza Yves
M23 songa mbele.Kubita izo mbwa! Ko RDC ishaka kurwana cyane, muyereke uko bigenda. Ntimwirare gusa, cyakora ubu mwarakamiritse nta mwanzi wa bashobora. Mumaze kunyura muri byinshi.
Mukomboe Birambizo nafasi ni mezaliwa, M23 Songa mbere tupo pamoja.
Mungu awalinde M23.
Mnagombaniya ubindamu. Fardc na rafiki zake wana kiburi pamojs na ufisadi.
Mungu hawapendi watu wanaifanya ufisadi ardhini