Guhera ku munsi w’Ejo tariki ya 23 Kamena2022, abarwanyi b’umutwe wa M23 baginduye icyerekezo cy’imirwano, aho kuri ubu barimo kurwana basatira umujyi wa Goma.
Ikinyamakuru Goma 24 cyatangaje ko kuri ubu uyu mutwe urimo kugenzura ibice by’imisozi miremire izengurutse Rumangabo, hakaba ari mu birometero bike uvuye mu mujyi wa Goma.
Kugeza magingo aya uyu mutwe wafashe lokarite za Bukima na Bikenke zo muri Gurupoma ya Gisigari.
Ku munsi w’ejo kuwa 22 Kamena 2022, imirwano ikaze yiriwe ihanganishije izi nyeshyamba mu duce twa Bikenke,Shangi, Bukami na Ruvubu, bikaba ari ibitero byumvikanyemo imbunda ziremeye n’ibisasu bya rutura.
Sosiyete Sivili ya Rushuru kandi yavuze ko iyi mirwano ishobora kuba yaraguyemo abasivili barenga 20, n’ubwo abemejwe ari 13.
Birakekwako impamvu uyu utwe wongeye kurwana berekeza mu mujyi wa Goma , byaturutse ku mabwiriza bahawe n’umuyobozi wabo Gen Makenga. Nyuma yo gusanga umujyi wa Rutshuru FARDC ihafite imbaraga nyinshi bikaba ngombwa ko bahindura icyerekezo cy’imirwano.
Umuvugizi wa M23 Majoro Willy Ngoma yatangirije BBC ko M23 nta gahunda ifite yo kuba yava mu mujyi wa Bunagana . Avu vuga kandi ko intambara barwana ari iyo gukiza bene wabo bityo ko n’iyo ingabo za EAC zaza bazarwana kugeza ku munota wa nyuma.