Umutwe w’inyeshyamba wa M23 wongeye kugaragaza ko utari agafu k’imvugwa rimwe, ndetse werekana ko ibyo Maj Willy Ngoma yatangaje ubwo yavugaga ko abazaza baje kubagabaho ibitero bagomba kuza bamaze kuraga kuko abatazapfa bazasara, ari impamo.
Ibi byagaragajwe ubwo bihereranaga umutwe w’inyeshyamba wa Nyatura abazungu bari bateye bahereye za Rujebeshi berekeza ku Nturo ndetse na Tebero, ariko ibyari ibitwenge bikaza kurangira bihindutse amarira ndetse mabi.
Uyu mutwe w’inyeshyamba usanzwe ufatanya na FARDC umaze gutakaza abarenga 3 mugihe abandi barenga 20 bakomerekeye bikomeye mu gitero bagabye kuri M23.
Twagerageje guhamagara ubuyobozi bw’uyu mutwe wa Nyatura kuri Telephone ntibatwitaba cyakora umwe mu basirikare bawo warokotse we yatangaje ko bahawe isomo batazibagirwa mu buzima.
Ibi ntacyo umutwe wa M23 wari wabivuga ho cyakora nihagira ibyo tumenya turabibageza ho.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune.com