Mu itangazo ubuyobozi bw’umutwe w’inyeshyamba wa Mai Mai M.P.A ryashyizwe ahagaragara batangaje ko bagabweho igitero n’abantu batazwi bigatuma abasirikare babo batatu bahasize ubuzima.
Iri tangazo Rwandatribune yaboneye kopi rivuga ko mu ijoro ryakeye uyu mutwe wagabweho igitero mu birindiro byawo biri ahitwa Rusayo,n’umutwe w’abarwanyi batazwi ugapfusha abantu batatu abandi bagakomereka.
Uyu mutwe ukaba utashoboye kumenya abarwanyi bawugabyeho igitero, umwe mu barwanyi begereye Komanda w’inyeshyamba za MPA yabwiye Rwandatribune ko amakuru babonye ,ari uko ababateye baje bavuye mu birindiro by’umutwe wa Mai Mai CMC Nyatura ya Gen.Dominique Ndaruhutse.
Uyu mutangabuhamya avuga ko hashize amezi atatu Komanda wa MPA Col.Niyoyo Jeanvier ahigishwa uruhindu n’abakomando ba CMC/FDP,kumabwiriza yatanzwe na Jules Murumba, usanzwe ari Perezida wa CMC FDP.
Umutwe wa Mai Mai MPA ugizwe n’abarwanyi bahoze muri FDLR,CMC Nyatura Apcls, CMC FDP ya Gen.Domiinique na Rud urunana, uyu mutwe wakunze kugaragara mu bikorwa byo guhangana na M23 ndetse n’abandi batavuga rumwe na FDLR muri iki gihe urwego rwa gisilikare rukuriwe na Col.Jeanvier naho urwa politiki rukuriwe na Kabasha.
Mwizerwa Ally