Abasilikare babiri bo ku rwego rwa Ofisiye bo mu ngabo z’u Burundi baguye mu gico cyatezwe na M23 mu gace ka Minova werekeza I Sake.
Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Sake yemeje ayo makuru isobanura ko ingabo z’u Burundi zisanzwe zifite ibirindiro bikomeye mu gace ka Minova , hari imodoka ya Gisilikare yavaga aho Minova yerekeza i Sake guhura n’Ubuyobozi bwa SADEC kuri uyu wa gatanu ,bagwa mu gico cyatezwe n’Inyeshyamba bivugwako ari iza M23.
Urupfu rwaba ofisiye babiri kandi rwemejwe na bimwe mu binyamakuru bikorera kuri Murandasi mu Burundi ,aho byasabaga leta y’iki gihugu gukura abasilikare muri iyi ntambara.
Isoko ya Rwandatribune kandi ikomeza ivuga ko kuri uyu wa gatandatu intambara ikomeye yakomereje mu gace ka Mweso ,aho ingabo za Leta n’abo bafatanyije bitaboroheye ndetse hagafatwa icyemezo cyo gusubira inyuma nkuko byemejwe na Lt.Col Ndjike Kaiko mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twiter.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko iminsi iri mbere ishobora kumena amaraso menshi ku mpande zihanganye ndetse iyi intambara ikaba ishobora kwaguka mu karere.
Ubwo twandikaga iyi nkuru amasoko yacu ari iNyanzare yemeza ko muri ako gace hateraniye inama Rukokoma ihuje Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru Gen.Maj Peter Kirumwami ,abayobozi b’Abacancuro,Abakomanda ba Wazalendo,uwaje ahagarariye FDLR ariwe Gen.de brigade Nzabanita Lucien Karume ndetse n’abakuriye ingabo za SADEC.
Ikigamijwe muri iyi nama ni ukwagura akarere k’imirwano .
Mwizerwa Ally