Umutwe wa M23 wanenze bimwe mu byemezo byafatiwe mu nama yahuje abakuru b’ibihugu bya EAC i Luanda.
Mu itangazo umutwe wasohoye none kuwa Gatatu tariki 23 Ugushyingo 2022,rigashyirwaho umukono n’umuvugizi wa M23 mu bya politiki Bwana Laurence Kanyuka,uyu mutwe wagize icyo uvuga kuri bimwe mu byemezo byafatiwe i Luanda.
Umutwe wa M23 wabanje gushimira abakuru b’ibihugu bakomeje gushakira umuti ibibazo bya Congo,ariko Leta ya Congo Kinshasa bakibaza uburyo ikomeje kuvunira ibiti mu matwi aho ikomeje gukorana n’imitwe ya FDLR yakoze Jenoside mu Rwanda.
Umutwe wa M23 wagaragaje ko udashobora gusubira inyuma ,ngo utererane abaturage bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje kwicwa n’Interahamwe zifatananyije na Mai Mai. Kuri iyi ngingo uyu mutwe wibanze ku bwicanyi buri gukorerwa Masisi,aho Abatutsi basabwe guhungira mu nsengero n’ahandi hari ibikorwa remezo uzasigara ku ivuko akazafatwa nk’ushyigikiye M23.
Mu basize mu majwi harimo Gen.Bgd Mugabo Hassan bashinze kuyobora ingabo muri Masisi Kandi yarahoze mu mutwe wa Mai Mai PARECO umutwe wasizweho na FDLR. Kubwa M23 basanga gukusanyirizwa kw’Abatutsi mu nsengero ari amwe mu mayeri yakoreshejwe n’Interahamwe mu Rwanda mbere y’uko Jenoside iba.
M23 isanga mu gihe hataraboneka igisubizo cya politiki ,itazarebera ngo yifate mapfubyi mu gihe mu bice byinshi by’uburasirazuba bwa RD Congo Jenoside irigukorwa na Guverinoma ya Congo Kinshasa ifatanyije na FDLR na Mai Mai .
Mwizerwa Ally
Ngo M23 itange intwaro (yaguze) maze ishyirwe mu cantonment irindwe na FARDC/FDLR/MAIMAI. Iyo ni gahunda ishaje yumubiligi kumaraho umututsi. Ahubwo buli mututsi arareka ibyo yakoraga Bose bahurire Congo barengere bene wabo ejo Imana itazabahana kuba bararebereye bene wabo bicwa
Ariko Hari icyo ntibaza kugeza Ubu kisegeti arumva yafatira M23 imyanzuro gusa bo basatumiwe mubiganiro? Nabandi bayobozi bakabishigikira bakabona aribyo bikwiye nkaho yafashe intwaro ntaco irwanira, gusa njye nakongera nkisabira Paul Kagame President w’Urwanda rwose kuzabatubwirira byabindi yavuze ko mbere yo kubwira M23 ngo Ive mubirindiro byayo azabwira na reta ya Congo n’amahanga icyo barwanira, ese ubundi baturemeye Ikindi gihugu niba babonako tutabana.
Rwasa, umbaye kure mba ngusomeje ku gacuma.FDLR bayihaye iminsi ingahe?
Ariko ibaze kurindwa na FARDC koko?!! Ahubwo M23 kubera ivuga ko ishaka amahoro, n’ihagarike imirwano by’agateganyo ariko nabwo nuko FARDC nizo nkoramaraso za FDRL nandi mabandi akoreshwa na FARDC byaba byahagaritse ibitero kuri M23. M23 igumane ahantu hose ifite ntisubire inyuma.. M23 yemere ko hagati yayo na FARDC haba neutral zone igenzurwa n’ingabo mpuzamahanga. Ubundi M23 igume aho iri hose itegereje ibiganiro.. Ikomeze kurekrita no gutyaza ingabo zayo. Umunsi byanze bazahondagure FARDC n’undi uzabitambika imbere.
Cy
Ariko njye narumiwe, ubu koko umututsi yacumuye iki muraka karere? Baca umugani ngo inkoni ikubise mukeba, urayirenze urugo hakiri kare. Njye numva kiriya kibazo kitakagombye guharirwa abatutsi baba nyekongo gusa. uyu numugambi wakera wokumaraho umututsi aho ava akagera, rero nasabaga ko hatagira uwigira ntibindeba mukwirengera. dufite urugero rufatika kubyabaye murwanda, rero mube maso naho ubundi umugambi uracyari wawundi.
Njya mbivuga, ariko reka mbisubiremo.
Genoside yari yarateguwe mu bihugu 3 aribyo: Rwanda, Burundi na Congo (Zaire). Bayikoze mu Rwanda naho aho handi irapfuba inshuro nyinshi.
Icyazanye izo ngirwa-ngabo za Loni (Monusco) n’ukugira ngo bakingire ikibaba inkoramaraso zizategure neza iryo shyano bataretse no gusahura Congo. Ibyo birigaragaza rwose.
Umugambi war’uko inyoko-Tutsi ishiraho kuko babangamira ba Mpatsibihugu muri politike zabo mbi.
Hambere aha batangiye gahunda yo kubashukisha uduhendabana babatatanyiriza mu mahanga ngo bajya kubatuzayo aho kubakura mu buhunzi basaziyemo. Barazimya imbaraga z’abajijutse ngo batazarengera abaturage bibasiwe.
M23 imenye ko kuri iyi ntambwe nibongera gusubira inyuma bazahora bicuza ibihe byose.
Igihe n’iki ngo mukotane gitore Kandi muzatsinda kuko mufite impamvu y’ukuri.
Ahubwo ni mubahate umuriro murengere abaturage na bene wanyu batarabamara.
Izo ngabo za EAC zije gutoba ibintu aho byari bigiye kujya mu buryo.
RDC yari igiye kuva ku izima none bayisubije inyuma.
Nibabanze batandukanye FARCC n’imitwe yitwaje intwaro bafatanyije kwica igice kimwe cy’abaturage bitirira URwanda.
Ko bataramagana FDRL ngo isubizwe mu Rwanda kuko Ariho ikomoka?
Niba bashaka gusubiza abo bita Abanyarwanda iwabo, ntibabica ahubwo babazana ku neza bakashyikiriza URwanda. Ariko kubera wa mugambi wo kubatsemba, niko kubirukanisha urupfu.
M23 nimutinda baratsemba imiryango yanyu Kandi muzicuza iminsi yose yo kubaho kwanyu.
Mukomere kandi mukomeze umurego .
Murakaganza ingoma ibihumbi mu ituze n’ubutunzi buzira inabi.
Ntegereje kumenya iherezo ryibi bintu.
Mbere yuko Basaba M23 Gushira intwaro hasi nibamanze barwanye iriya mitwe iriyo yitwaje intwaro igirira abanyegihugu nabi ihungabanya umutekano
M23mukomeze ntimusubire inyuma mutabare nab’i masisi kandi barwandophone ba RDC mwese mubangamiwe muhungire mubice bya M23 kubwo umutekano wanyu mubashyigikire ijwi ryanyu ryumvwe n’amahanga.Ni mutagenza mutyo murarimburwa nabagome. mutinye kandi mukenge imbere hanyu hari umwijima.
Inkotanyi zasubiye inyuma zageze Shyorongi. Byabujije Leta ya Habyarimana gukora jenoside? M23 mwibeshye musubire inyuma maze mushire.
Inkotanyi zasubiye inyuma zageze Shyorongi. Byabujije Leta ya Habyarimana gukora jenoside? M23 mwibeshye musubire inyuma maze mushire.
Nibareke M23 ikorakazi bobarananiwe.
Areko reta ya congo yananiwe nokuyobora igihugu ikitwaza yuko urwanda arirwo rubabuza amahoro njyewe mbanumva uwaduha ingabo zurwanda zikaza muri congo nibura imyaka 3 bagashira iyi reta kumurongo bakabigisha kubana nandi moko bavugako atara banyagihugu erega ubwoko bwa Batutsi bufite ikibazo gikomeye congo nubwo Amahanga atabibona nako arabibona ariko ntibabivuga kuberako barimukazi kabo babivuze barumvako akazi kaba gashize ariko ubu Umututsi congo aragowe aratotwzwa ahuja mwisoko bakagufata ngo uri M23 kuberako urumututsi rwose Amahanga arabogama kuki itabuza reta ya congo kwicha abatutsi bakabatwika bakabarya ejobundi bishe umupoloce bamuziza kwarumututsi ngumbwo akorana na M23 kandi ari umupolice wigihugu kweri jenoside itariyo niyihe yindi itegerejwe ahubwo yashizwe
mubikorwa kuvakera
M23 izakomeze urugamba kdi bazaharanire kwigenga kwa Kivu niyo nzira yonyine yo kurangiza Iyicwa rubozo rikorerwa abaturage go muri Kivu kuko ntabwo Leta ya Congo yitaye nagato kubibazo abaturage no muri Kivu bafite.