Umutwe w’inyeshyamba wa M23, ku mugoroba wo kuri uyu wa 06 Ukwakira 2023 watangiye kurekura ibisasu biremereye mu gace ingabo za Leta ya Congo ziherereyemo muri Kibumba. Ibi ibintu byatumye inyeshyamba zifatanya na Leta ya Congo zibumbiye mu kiswe Wazalendo, batangira kwigabiza ibintu by’abaturage mu mujyi wa Goma, basahura ku bwinshi
Iri huriro ry’imitwe y’inyeshyamba ryigabije ibicuruzwa by’abaturage, bakorera mu mujyi wa Goma, babwira abaturage ko inyeshyamba za M23 zaba zigiye gufata uwo mujyi, bityo ko bagomba guhunga, ndetse batangira kwibasira imitungo yabo, barabasahura.
Ibi byakurikiwe n’ubugome ndenga kamere, aho aba Polisi bo mu mujyi wa Goma, batangiye gufata abanye congo bakeka ko bafitanye isano n’abavuga ururimi rw’ikinyarwanda, batangira kubaboha no kubababaza bikomeye.
Ibi byaje kugaragara cyane ubwo batangiraga guhagarika imodokari nyinshi bagakura mo abo bose bakeka ko zirimo abo bantu, hanyuma bakabakurubana, ndetse bakababoha n’imigozi, bakabatwara kubafungira aho abantu batabashije kumenya.
Ibi byatumye umutwe w’inyeshyamba wa M23 urakara ndetse wemeza ko bagiye guhatana ku buryo barengera izo ngeri zose ziri kwicwa urw’agashinyaguro.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune
Ni akumiro pe.
Izi ni interahamwe pe. Mbega ubugome weeee, harya koko m23 yakwihanganye igahatana igaca aka karengane koko🤔🤔😭😭😭😭😭 , harya ngo za international communities zirirwa zisakuza ngo RDF iri muri DRC, ubu koko twaba turiyo biriya bikaba? Uriya mwana mudamu azize iki koko?