Umutwe wa M23 wirukanye ingabo za FARDC mu bice bikikije Rumangabo,bigarurira Kanombe na Nkokwe mu mirwano ikomeye yamaze amasaha 3
Ni amakuru yamenyekanye muri iki gitondo cyo kuwa kabiri tariki ya 25 Mutarama 2022,akaba yemejwe n’Umuyobozi wa Sosiyete sivile muri Gurupoma ya Gisigali,Teritwari ya Rutschuru mu kiganiro amaze kugirana n’umunyamakuru wa Rwandatribune uri mu mujyi wa Bunagana.
Uwo muyobozi yemeje ko imirwano yatangiye mu masaha ya saa mbiri z’ijoro ubwo abarwanyi benshi bamanutse bava mu birindiro bya M23 biri mu mashyamba ya Runyoni na Cyanzu basakirana n’ingabo za FARDC zari muri ako gace,ababyiboneye n’amaso bavuga ko kurasana kwamaze amasaha atanu,Ingabo za FARDC zigakizwa n’amaguru.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru amakuru ava mu gace ka Rumangabo yavugaga ko izi nyeshyamba zaba ziri gusatira ikigo cya gisiikare cya Rumangabo ,twashatse kumva icyo uruhande rwa M23 rubivugaho duhamagara Maj.Ngoma Umuvugizi w’igisilikare cyayo telephone ntiyadukundira kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Reba ibiganiro bica kuri Rwandatribune TV
Mwizerwa Ally