Ingabo za Leta ya Congo 19 zibarizwa muri Hibou spécial Force nibo bamaze kumenyekana baguye mu mirwano na M23
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu gace ka Kibumba yabwiwe n’umwe mu barwanyi b’umutwe wa Wazalendo wo Ku rwego rwa ofisiye ko imirwano yatangiye saa munane z’ijoro ryakeye,Aho ingabo za Leta zari zagabye igitero gikomeye cyari kigamije kwisubiza uduce twa Mabere y’inkumi n’umusozi wa Nyamishwi.
Ibi bitero bikaba byari byateguwe hifashishijwe amakuru yatangwaga n’indege za drone ndetse ingabo za Leta zikaba zaje zambaye amalinete Areba n’ijoro.
Ubwo ingabo zo muri Hibou spécial Force zageragezaga kuzamuka umusozi wa Nyamushwi n’undi w’ahitwa Ku Mabere y’inkumi basanze abarwanyi ba M23 babiteguye ,babasukamo amasasu, ababyiboneye n’amaso bavuga ko ingabo za Leta zatakajemo benshi ariko ababazwe ni 19 , inkomere zitarimo.
Umusozi wa Nyamushwi ukomeje kuba isibaniro ry’imirwano aho ingabo za Leta zishaka kwisubiza Ako gasozi kugirango zigumane ubugenzuzi kuri kibumba.
Mwizerwa Ally