Umutwe wa FDLR urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ,ukomeje kugenda wimura ibirindiro byawo mu rwego rwo gukwepana na M23 ikomeje kwigarurira uduce wari warahinduye akarima kawo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Mbere y’uko M23 itangiza imirwano mu 2021, FDLR yari yarahinduye Teritwari ya Rutshuru akarima kayo n’ahantu ipangiraga gahunda zose zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ubwo M23 yarimo yigaruri uduce twinshi muri teritwari ya Rutshuru, byatumye abayobozi bakuru ba FDLR/FOCA barimo Lt Gen Byiringiro Victoire Rumuli na Gen Major Omega, bafata umwanzuro wo kwimura ibirindiro bikuru byabo byahoze ahitwa kazaroho (ahahoze perezidansi ya FDLR )n’ibindi biherereye i Paris mu rutare rwa Tongo hose ni muri teritwari ya Rutshuru.
Umwanzuro wo kwimura ibi bibirindiro, waturutse ku mpungenge abayobozi ba FDLR bari bafite bikanga ko M23 ishobora kubagwa gitumo ikabahitana, dore ko uyu mutwe wari umaze igihe uri kubahigisha uruhindu, ubashinja kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo aho bari kurwana k’uruhande rwa FARDC.
Hari hashize igihe gito M23 yigaruriye ibirindiro by’ingabo za FDLR zibarizwa mu mutwe udaszwe uzwi nka “CRAP” ziboyobowe na Col Ruvugayimikore Ruhinda, byari biherereye mu gace ka Rugali mu ishyamba rya Nyamuragira ndetse Col Ruhinda aza kurusimbuka akizwa n’amaguru ubwo M23 yahagaba igitero.
Byaje kurangira M23 isenye ibirindiro bya FDLR byari biherereye muri teritwari ya Rutshuru byose, maze FDLR ibyimurira muri Teritwari ya Masisi mu gace ka Ipeti.
Ku wa 2 Mutarama 2023, umutwe wa M23 wakomeje gukurikirana FDLR mu gace ka Ipeti gaherereye muri Teritwari ya Masisi ndetse iza no kukigarurira mu gihe cya vuba.
M23 yigaruriye aka gace ,nyuma y’imirwano ikomeye yayihanganishije n’abarwanyi ba FDLR , ndetse mbere yaho gato ikaba yari imaze kubashushubikana ibirukana muri teritwari ya Rutshuru mu mirwano yarimo ibera mu nkengero za Kitshanga .
Agace ka Ipeti, ni kamwe muho FDLR yari yahisemo kwimurira ibirindiro byayo nyuma yaho M23 yari imaze gusenya ibirindiro by’uyu mutwe byahoze muri teritwari ya Rutshuru, ahazwi nko mu rutare rw’i Paris mu ishyamba rya Nyamuragira no mu gace ka Kazaroho.
Muri iyi mirwano ,M23 yabashije gufata mpiri abarwanyi babiri ba FDLR n’intwaro zabo abandi bakizwa n’amaguru.
FDLR ,yakomeje kwimura ibirindiro byayo ibyerekeza imbere muri teritwari ya Masisi mu rwego rwo kukwepana na M23 yari ikomeje kuyirya isataburenge.
Amakuru dukesha umwe mu barwanyi ba FDLR baheruka kwishyikiriza MONUSCO utashatse ko dutangaza amazina ye, avuga ko muri iyi minsi M23 iri kwigarurira ibice byinshi muri teritwari ya Masisi ,abayobozi ba FDLR nabo bari gushaka ahandi bakwerekeza ibirindiro byabo bitewe n’uko M23 ikomeje kubarya isata burenge.
Akomeza avuga ko amakuru aheruka guhabwa na mugenzi we wasigaye mu mirwano muri teritwari ya Masisi, ari uko Lt Gen byiringiro yatanze igitekerezo cy’uko bajya muri teritwari ya Walikale kuko ho M23 itarahagera bagatagereza uho ibintu byerekeza.
Abayobozi ba FDLR kandi by’umwihariko perezida wayo Lt Gen byiringiro ugeze muza bukuru , ngo ahora yikanga ko isaha iyariyo yose ashobora kwicwa na M23 ikomeje kubahigisha uruhindu, akaba ariyo mpamvu muri iyi minsi ari kubarizwa kure y’imirwano, mu gihe ariko ntibimubuze kohereza abarwanyi be ku mirongo y’urugamba gufasha FARDC.