Imirwano yaramukiye mu bice bya Masisi bitandukanye isasu riravuza ubuhuha hagati y’ingabo za FARDC n’inyeshyamba za M23
Isoko ya Rwandatribune iri muri Kichanga ivuga ko mu rukerera rwo kuri iki cyumweru taliki ya 05 Ugushyingo 2023 ,mu nkengero za Kichanga na Bwiza isasu ryabyutse rivuza ubuhuha,abatangabuhamya bavuga ko ibirindiro bya M23 biri iKichanga na Bwiza byatewe n’ingabo za Leta FARDC zari kumwe n’Abacancuro bakomoka mu gihugu cya Georgia,ndetse n’aba Mai mai babarizwa mu cyiswe Wazalendo.
Aya makuru kandi yemejwe na Bertrand Bisimwa Perezida wa ARC/M23 aho yavuze ko ihuriro rya FARDC ,Wazalendo na FDLR bateye ibirindiro byabo biri mu bice bitandukanye kandi ko biteguye kurinda abasivili,aho yabicishije ku rukuta rwe rwa twitter.
Umunyamakuru wacu uri Goma mu kiganiro yagiranye n’umwe mu bayobozi ba Sosiyete sivile yo muri Masisi yabwiwe ko uduce twa Burungu na Kabaragasha turi kugenzurwa na M23 kuva saa tatu za mu gitondo ,utu duce twa Kabagarasha na Burungu akaba ariho FARDC n’abafatanyabikorwa bayo bahunze berekeza umutwe nyum ayo gutsindirwa ikichanga ibi bikaba byatumye inyeshyamba za M23 zibasangayo ndetse naho zirahafata.
Ku ruhande rwa Leta na FDLR ntawe urabeshyuza ayamakuru cyangwa ngo ayemeze ubwo twandikaga iyi nkuru twahamagaye umuvugizi wa FDLR Cure Ngoma ntiyatwitaba ndetse na Lt.Col Ndjike Kaiko Umuvugizi w’igisilikare muri Operasiyo Zokola nawe telephone ye ntiyakunze kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Niyonkuru Frora