Nyuma y’igihe bari mu makimbirane, kuri ubu umutwe wa CNRD/ FLN urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wamaze gucikamo ibice bibiri, Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ushinzwe operasiyo za Gisirikare ahita ashiraho abayobozi be.
Twari tumaze iminsi tubagezaho ibibazo uruhuri biri mu mutwe wa CNRD/FLN urwanya Ubutegetsi bw’u Rwanda ,aho hari ibice bibiri bihanganye, kimwe gishigikiye Lt Gen Hamada umugaba mukuru w’inyeshyamba za FLN , ikindi kiyise aba “ Concepteurs” gishigikiye Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva ushinzwe operasiyo za gisirikare muri uyu mutwe.
Mu mpera z’icyumweru gishigize, igice gishigikiye Lt Gen Hamada kirangajwe imbere na Chantal Mutega umuvugizi wa CNRD/FLN, Hategekimana Felicien n’abandi banyapolitiki bo muri uyu mutwe, cyari cyashinje uruhande rwa Gen Maj Jeva kugerageza kwica umugaba mukuru wa FLN Lt Gen Hamada kigamije gushimuta FLN no kuyiyobora uko bishakiye, ariko ngo aza kurusimbuka.
Mu bari bashizwe mu majwi yo kwivugana Lt Gen Hamada , kwisonga hari Gen Maj Jeva n’agatsiko ke karimo Francine Umubyeyi wahoze ari perezidante wa CNRD/FLN na Dr Innocent Biruka wahoze ari umunyamabanga mukuru wungirije wa CNRD/FLN baheruka kwirukanwa kuri iyo myanya bikozwe n’agatsiko gashigikiye Lt Gen Hamada ibintu bitashimishije Gen Maj Jeva wifuzaga ko Francine umubyeyi na Dr Innocent biruka baguma ku buyobozi bukuru bw’umutwe wa CNRD/ FLN.
Nyuma yo guterana amagambo kuri iyi ngingo, ubu Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva afatanyije n’agatsiko k’abarwanyi bamushigikiye baherereye Hewa Bola muri Kivu y’Amajyepfo , batangaje ko Mr David Edi Niyomukiza ariwe ubaye Perezida wa CNRD/FLN ,Francine Umubyeyi abaye Vice-Perezidante, Umunyabanga mukuru akaba Mr Fidele Igiraneza naho Dr Innocent Biruka nawe akaba agizwe Umunyabanga mukuru wungirije.
Ibi ariko ,byamaganiwe kure n’uruhande rushigikiye Lt Gen Hamada rurangajwe imbere na Chantal Mutega, Hategekimana Felicien n’abandi banaypolitiki ba CNRD/FLN, bavuga ko ibyo gushiraho ubuyobozi bushya batigeze babimenya cyangwa ngo babimenyeshwe nk’abanyamuryango ba NCRD/FLN, bakaba bashinja Gen Maj Jeva n’abamushigikiye gushaka gushimuta CNRD/FLN bakayigira iyabo bonyine, ndetse ko batemera ubwo buyobozi bwashizweho na Gen Maj Jeva n’agatsiko ke.
Bakomeza bavuga ko kuva Francine Umubyeyi na Dr Innocent Biruka bakwirukanwa ku buyobozi bukuru bwa CNRD/FLN ,umuyobozi w’ungirije wa CNRD/ FLN akaba n’umugaba mukuru w’ingabo za FLN Lt Gen Hamada, ariwe wahawe inshingano zo kuyobora CNRD/ FLN byagateganyo( (Inzibacyuho) , ndetse ko yagombaga gutegura amatora kugirango hashirweho abandi bayobozi bashya ,ariko ngo siko byagenze kuko Gen Maj Jeva n’agatsiko ke babaciye runono ,bakaba bahisemo kwishiriraho abayobozi bishakiye hatabayeho amatora rusange y’abanyamuryango ba CNRD/FLN bose.
Bakomeza bavuga ko niba uruhande rwa Gen Maj Hakizimana Antoine Jeva rwahisemo iyo nzira, bagomba gufata uruhande rwabo bakagira umutwe wabo, hanyuma nabo bagasigarana uruhande rwabo bagatandukana buri wese akagira umutwe we.
Hari abavuze ko akebo kajya iwabo wa mugarura ,kuko uno mutwe wa NCRD/FLN ugizwe n’abantu bahoze muri FDLR ariko bakaza kwitandukanya nayo bapfa ikibazo cya “Kiga- Nduga” ,none nabo nyuma y’igihe gito , bakaba basubiranyemo ndetse bacitsemo ibice bapfa ubuyobozi, amafaranga n’ikibazo cya “Kiga-Nduga cyongeye kugaruka kandi aricyo bari bahunze muri FDLR.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com