Colonel Akuzwe Fidele Artemond wari Umucungamutungo wa FLN, yatawe muri yombi n’ingabo za FARDC ubwo yageragezaga guhunga amabombe y’indege yiriwe asukwa mu ishyamba rya Kahuzi Biega k’umunsi w’ejo.
Umunyamakuru wacu uri Kalehe wageze aho byabereye yadutangarijeko,uyu Murwanyi wari ukomeye dore ko yari mu bantu ba hafi ya Gen.Wilson Irategeka yafatanwe n’abarwanyi 26.
Koloneli Akuzwe Fidel Artemond akaba yasohotse mu ishyamba rya Kahuzi Biega amanitse amaboko,kumunsi w’ejo sayine ari hamwe nabo barwanyi,ndetse n’umukobwa ufite ipeti rya Serija wari umwanditsi we.
Biteganije ko Ingabo za FARDC zikaba ziri gutegura kohereza Colonel Artemond kimwe n’abandi barwanyi 350 bafatiwe muri iyi mirwano mu Rwanda,nkuko byemejwe na Capt.Dieudonne Kasereka Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’amajyepfo.
Ifatwa rya Koloneri Artemond rije rikurikiye urupfu rwa Col.Festus,bigaragara ko uyu mutwe umaze gukubitwa inshuro bidasubirwaho,mu kiganiro kuri BBC Gahuza miryango Bwana Twagiramungu Faustin uvugira MRCD,yabuze ibisobanuro atanga kubw’iyi mirwano,ndetse ahamiriza BBC ko atabona uko abivuga kubera ko adahari,ukibaza ukuntu noneho abona amakuru y’iraswa ry’impunzi ntabone iraswa ry’abarwanyi nka ba Jenerali Gaseni Jean Pierre,Col.Faestus wapfanye n’abarwanyi 80 barenga.
Colonel Akuzwe Fidel Artemond,amazinaye y’ukuri yitwa Niyonzima Artemond,yavuutse mu wa 1974,mu cyahoze ari Komini Kagano,muri Perefegitura Cyangugu,ubu ni Murenge wa kagano,mu Karere ka Nyamasheke,Intara y’uBurengerazuba.
Mu ntambara ya 1994 mu gihe cya jenoside,Niyonzima Artemond yari umunyeshuri mu mwaka wa mbere wa Kaminuza iButare,mu ishami ry’inderabarezi,yinjiye mu gicengezi mu mwaka wa 1997,yoherezwa n’umutwe wa ALIR kwiga muri Kaminuza ya Lubumbashi aho yakuye Impamyabumenyi mu Ishami ry’Inderabarezi.
Muri 2000 Niyonzima Artemond niho yinjiye mu Ishuri rikuru rya ESM, ya FDLR ahitwa I Burongi ,ni muri Kivu y’Amajyepfo,ahakura ipeti rya Su Liyetona,igihe CNRD ubwiyunge yashingwaga muri 2016,Col.Niyonzima Artemond yari afite ipeti rya Kapiteni akabari naho yinjiye muri CNRD,Col.Artemond arubatse afite abagore babiri,umwe akaba yaratshye ari I Nyamasheke bari barabyaranye abana babiri,undi bakaba babanaga iKalehe ho muri Kivu y’Amajyepfo.
Mwizerwa Ally I Kalehe Muri South Kivu