Imipaka ihuza uRwanda n’uBurundi imaze gufungwa ku banyarwanda.
Mu gitondo cy’ejo hashize ku cyumweru isaa yine nta munyarwanda wari wemerewe kwambuka umupaka w’uRwanda ajya mu Burundi,cyangwa Umurundi ugomba kwambuka ava mu Burundi ngo ajye mu Rwanda.
Umutwe udasanzwe wa Polisi y’uBurundi ushinzwe imipaka n’ingendo zo mu kirere wahise utangiza umukwabo wo gufata abanyarwanda bagerageje kwambuka mbere ya sa yine,ari nako ama modoka atwara abagenzi agenda asakwa agakurwamo abanyarwanda naho abagande,abatanzaniya n’abakongomani bakabareka bagakomeza ingendo zabo.
Abanyarwanda bamaraga gufatwa bagahita batwarwa n’imodoka za Polisi y’uBurundi,aho bajyanwa mu nkambi ,bagafungirwa mu kato izi nkambi ziherereye mu ntara ya BUBANZA muri komine ya GIHANGA .
Amakuru dukesha umunyamakuru wacu ukorera mu mujyi wa BUJUMBURA arahamyako ubu abanyarwanda bose ba mbutse umupaka guhera ejo ku cyumweru bafungiye mu kato bashinja ko bazanye ubwandu bwa Corona virusi,bakaba basizwe muri zone ebyiri ziherereye muri komine GIHANGA abo akaba ari abakoresheje umupaka wa Ruhwa.
Umunyamakuru wacu kandi yanavuzeko yaba abambukiye k’umupaka wa KIRUNDO cyangwa ku KANYARU bose batwarwa n’imodoka za Polise y’u BURUNDI bakajyanwa mu ntara ya Ngozi ku ishuri ryitwa Para-Medical,yemeje ko kandi Abagande n’Abanyekongo bambutse ko bo badafungwa nkuko biri gukorwa kubanyarwanda.
Mu kiganiro twagiranye n’Umunyamabanga wa Letay’uRwanda muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga Bwana Amb.Olivier Nduhungirehe kuri iki kibazo atubwirako ari makuru mashya kuribo bagiye kubikurikirana,mu kiganiro twagiranye kandi n’Umuvugizi wa Polisi y’uRwanda CP Bosco Kabera nawe yavuze ko aya makuru ari mashya ariko bagiye kuvugana n’inzego bireba akaza kugira icyo adutangariza.
Ku ruhande rwa Leta y’u Burundi twagerageje kuvugana n’Umuvugizi wa Leta y’uBurundi Bwana Ntahorwamiye Prosper kuri telefone ye ngendanwa ntiyayitaba kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
abakurikiranira hafi ibya Politiki y’ububanyi n’amahanga baravuga ko iki ari igikorwa kigayitse cyakozwe na Leta y’u Burundi dore ko bigaragara ko batigeze babiganiriza Leta y’uRwanda,byaba binyuze muri ambasade cyangwa mu bundi buryo bw’itumanaho,ibi bije bisanga umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari usanzwe utameze neza.
Mwizerwa Ally