Breaking :Mai Mai Raila Mutomboki imaze guta muri yombi Gen.Jeva wa FLN n’abarwanyi 60
Ku munsi w’ejo mu masaha y’igicamunsi abarwanyi 60 FLN berekezaga iKirembwe basakiranye n’inyeshyamba za Mai mai Raila Mutomboki,ahitwa Kamituka,ho muri Kivu y’amajyepfo mu mirwano yamaze amasaha abiri,inyeshyamba 240 za FLN zahasize ubuzima Jenerali Jeva wa FLN ari hamwe n’umuvugizi wa FLN Cpt Nsengimana Herman bamanika amaboko.
Umwe mu biboneye n’amaso iyi mirwano yatangarije umunyamakuru wacu ko yiboneye inkomere 60 za FLN zararuzwaga n’umuryango utabara imbabare CROX ROUGE,n’imirambo inyanyagiye aho Kamituga,abarwanyi 60 barangajwe imbere na Jenerali jeva hamwe na Capt Nsengimana Herman batwawe na MAI MAI RAILA MUTOMBOKI ku cyicaro cya FARDC kiri muri Fizi.
Itabwa muri yombi rya Jenerali Jeva risobanuye iki?
Gen.bgde.Hakizimana Antoine alias Jeva,niwe wari ushiunzwe ibikorwa bya Operasiyo n’iperereza muri FLN ndetse akaba ari nawe nkingi ya mwamba yagenderwagaho,ku bijyanye n’ibikorwa by’ikoranabuhanga yifashishaga murumuna we ukorera mu kigo cy’abanyamerika cya NAZA.
Twagerageje kuvugana na Capt Dieu Donne kasereka Umuvugizi wa FARDC muri Kivu y’SAmajyepfo kuri telephone igendanwa ntibyakunda,kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Ku buryo amakuru asaba ko hifashishwa ikoranabuhanga Jeva yabazaga murumuna we,ifatwa rya Gen.Jeva kandi rizakoma mu nkokora ibitero FLN yagabaga muri Nyungwe dore ko abarwanyi bateraga muri Nyungwe bahabwaga amabwiriza nawe ninawe wagiye abafasha kubona amayira kuko ari kavukire muri Nyamasheke.
Gen.bgde.Hakizimana Antoine alias Jeva ,uvuka muri Komine Karambo Perefegitura ya Cyangugu ubu ni mu Karere ka Nyamasheke,Umurenge wa Kanjogo,Akagali ka Kigarama yahunze muri 1994 ari umunyeshuri muri Kaminuza y’uRwanda i Butare yinjiye muri ALIR ahitwa i Tingi Tingi muri 1996 muri 1998 yoherejwe na FDLR kwiga muri Kaminuza ya Lubumbashi mu Ishami ry’imibare,igihe CNRD UBWIYUNGE yashingwaga yari afite ipeti rya Liyetona Koroneri ,muri iki gihe akaba ariwe Ushinzwe ibikorwa bya Gisilikare muri FLN.
Mwizerwa Ally