Major Ngiruwonsanga wari ukuriye Batayo ya 31 yaguye mu mirwano yabereye ku musozi wa Muremure ya Ngungu
Amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zo mu gihugu cy’uBurundi yemeje urupfu rwa Major Ngiruwonsanga wahoze ari umukozi w’urwego rw’iperereza SNR,nyuma akaza koherezwa muri Congo kuyobora Batayo ya 31 yari ifite ibirindiro muri Masisi.
Aya makuru kandi yemejwe na n’umwe mu bakuru b’inyeshyamba za PARECO wo ku rwego rwa Colonel utashatse ko amazina ye atangazwa,yemereye Rwandatribune ko uyu murundi Maj Ngiruwonsanga yaguye mumirwano mu gihe ,mu gihe we uwo yungirije muri PARECO , Gen.Mutayomba yakomeretse bikabije
Uyu mu Ofisiye yagize ati:nibyo koko Maj.Ngiruwonsanga yapfuye nkuko mubibona kw’ifoto mboherereje yapfuye koko , uyu musilikare akaba yicanywe n’abasilikare batanu bari bamurinze ,akaba yari kumwe na Komanda wanjye Mutayomba ahitwa Muremure ,tukaba turiguhunga imirwano twerekeza Bitonga,ariko Hafande Mutayomba we yajyanywe iGatoyi kandi nawe ni indembe.
Bamwe mu miryango y’Abarundi ifite abasilikare boherejwe mu mirwano irikubera muri Masisi bavuga kokugeza nanubu Guverinoma y’uBurundi itarabasha gusobanurira inteko Shinga amategeko impanvu ingabo zabi zikomeje gupfira muri icyo gihugu ,dore ko nta musaruro ugaragara abaturage bateze muri iyo mirwano.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com