Mu nkengero z’umujyi wa Goma mu gace ka Kibati, hadutse imirwano ikomeye hagati ya Mai mai APCLS na Mai Mai CMC/FDP ya Gen.Domi Ndaruhutse.
Agace ka Kibati gaherereye muri Teritwari ya Nyiragongo,Sheferi ya Munigi ni muri Km 7 uvuye mu mujyi wa Goma , habaye kurasana gukomeye mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki 14 Gicurasi 2023,imirwano ikaba yaje guhoshorora mu masaha ya saa mbiri ubwo abarwana bitambitswemo hagati n’ingabo z’abacancuro b’Abarusiya bo mu itsinda rya Wagner.
Isoko ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Goma, ivuga ko ubwunvikane buke bwakomotse ku mafaranga abarwanyi b’iyi mitwe bananiwe kunvikana uko bagomba gusaranganya,amafaranga ava kuri za Bariyeri zinyanyagiye mu mujyi wa Goma.
Umutwe wa Mai mai APCLS uyobowe na Gen.Karayire ,uvuga ko wahawe bariyeri imwe yo kwishurizaho imisoro iri ahitwa Kibati,mu gihe umutwe wa FDLR na CMC/Nyatura yahawe bariyeri zirenga ishanu.
Uyu mutwe, uvuga ko ubushobozi bwo gutunga abasilikare bawo barinze umujyi wa Goma ubukomora ku mafaranga yakwa abaturage,cyane ko Guverinoma ya Congo itabaha ubufasha bwo gutunga abarwanyi bawo,mu gihe umutwe wa FDLR wo uhabwa amafaranga yo kugura ibiribwa ndetse n’imyambaro na FARDC.
Umutwe wa APCLS ukaba ushinja Leta ko irobanura aba Wazalendo, igatonesha FDLR na CMC/FDP Nyatura ya Gen.Domi.
Umwe mu baturage baturiye agace ka Kibati yabwiye Rwandatribune ko ku bw’inzika abarwanyi b’iyi mitwe bari bafitanye, yaje gusemburwa n’umwe mu barwanyi ba APCLS wamaze gusinda atangira kurasa mu barwanyi ba CMC/FDP imirwano itangira ubwo.
Ababyiboneye n’amaso, bavuga ko byibuze abarwanyi bane bahasize ubuzima abandi barakomereka.
Umujyi wa Goma, wabaye itsibaniro ry’imitwe yitwaje intwaro,aho byibuze imitwe irenga 15 y’aba Mai mai yavanywe mu ishyamba izanywa muri uwo mujyi ,mu rwego rwo kurinda umutekano kugirango udafatwa na M23.
Umujyi wa Goma kandi, urimo icyicaro cy’ingabo za Loni MONUSCO,Abacancuro b’Abarusiya Wagner Group,Ingabo za EAC,abarwanyi ba FDLR babarizwa mu itsinda rya CRAP ndetse n’ingabo za Leta FARDC.
Mu ngabo za Leta ho higanjemo andi matsinda abarizwa mu mutwe w’Abajepe ,Hibou Special force n’Abapolisi ,n’abandi barwanyi batazwi gusa ikigaragara n’uko Leta ya Congo ,itagifite ubugenzuzi bufatika ku mitwe yose twavuze haruguru,ku buryo ushatse wese yica umuturage cyangwa akamwambura ntihabe inkurikizi cyangwa uwahohotewe ngo abe yabona ubutabera.
Mwizerwa Ally
Plz muza mwandika no mu English cyange in french kuko turabakurikira cyane kugira ngo twumve neza ikinyarwanda nigike kucyumva turi goma
turabakunda cyane.