Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu habayeho kurasana hagati y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ubwo abasirikare ba FARDC barekuraga umuriro w’amasasu ku biro by’umupaka i Rusizi.
Byatangajwe n’Ingabo z’u Rwanda mu itangazo ryagiye hanze kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare 2023.
Ubuyobozi bwa RDF buvuga ko ibi byabaye saa kumi n’igice zo mu rucyerera rwo kuri uyu wa Gagatu ubwo “Abarisirikare ba FARDC bari hagati ya 12 na 14 binjiye mu butaka buri mu rugabano hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku mupaka wo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, barekura umuriro w’amasasu ku biro by’umupaka.”
RDF ivuga ko inzego z’umutekano z’u Rwanda zahise zisubizanya n’aba basirikare ubundi bagahindukira basubira mu Gihugu cyabo.
Ntibyarangirye aho kuko FARDC yaje kugaruka igatwara abasirikare bayo bagizweho ingaruka n’uku gukozanyaho.
Ingabo z’u Rwanda zivuga ko ku ruhande rw’u Rwanda nta muntu wahagiriye ikibazo, zigasaba ko hakorwa iperereza kuri ubu bushotoranyi.
RWANDATRIBUNE.COM