Umwe mu basirikare ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahuye n’uruva gusenya ubwo yafatirwaga mu gace ka Kindu bagatangira kumutemaguza umuhoro bamushinja kuba umujura.
Mu magambo y’aba baturage bavugaga ko uyu musirikare hamwe na bagenzi be bananiwe urugamba none bari gusahura iby’abaturage aho guhatanira gutabara igihugu.
Uyu musirikare utatangajwe amazina aje yiyongera ku bapolisi baherutse kwamaganirwa muri Kivu y’amajyarugu kubera ko bahora babibira imitungo aho kubarindira umutekano.
Si ubwa mbere abashinzwe umutekano bo muri iki gihugu bashinjwe kuba aribo bahungabanya umutekano w’abaturage aho kuwubungabunga.
Uyu musirikare yatemaguwe umubiri wose kugeza ubwo ashiriyemo umwuka, ndetse aba baturage bamwambuye imyambaro yari yambaye ndetse n’inkweto.
Hashize igihe gito hacicikanye amafoto y’abasirikare bahetse inkoko, ihene ndetse n’ingurube bikavugwa ko babonye urugamba rukomeye bagahitamo guhunga ariko ntibibagirwe no gutwara ako kaboga baba basahuye.
Umuhoza Yes
nonese ko muvuze ko amazina ye atatangajwe, ni iki cyababwiye ko ari umsirikare ukomeye!!!!!????
aho namwe hajemo gukabya no gufana cyane bituma muta ubunyamwuga.
Nkawe wandiyse iyinkuru ngo numusirikare ukomeye afite irihe peti,