Col Rugema Emmanuel wari Komanda mukuru wa RUD URUNANA,umutwe w’inyeshyamba wiyomoye kuri FDLR yishwe.
Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, muri Teritwari ya Rucuro, Gurupoma ya Binza, Lokarite ya Katwiguru aremeza ko Col Rugema Emmanuel yishwe ku kagambane yakorewe nabagenzi Col Faida afatanyije na Cpt Gavana barwaniraga intebe y’ubuyobozi kuva aho Col Kagoma wasimbuye Gen.Afurika Jean Michel yiciwe na FARDC, bikaba byabaye ejo kuwa 21 Ukwakira 2020.
Umunyamakuru wacu uri Kiwanja waganiriye n’umwe mu bayobozi ba Gurupoma ya Binza biboneye intumbi y’uyu mugabo,bemeje aya makuru,bavuze ko hari hamaze iminsi hari urunturuntu muri aba barwanyi,aho uyu Col Rugema atari akizerwa na bagenzi be bamushinja kuba umututsi wabihishemo.
Uyu Col Rugema akaba ariwe wari uhagarariye inyungu za RNC ya Kayumba Nyamwasa muri RUD-URUNANA ndetse akaba hari hasize ukwezi avuye mu gihugu cya Uganda mu nama yahuzaga RNC,RUD URUNANA n’urwego rw’ubutasi bwa Uganda CMI.
Uko urupfu rwa Co Rugema rwagenze
Col Rugema ubwo yari mu birindiro bita (Bivake )bye ahitwa Gasharu ni mu mirima y’abaturage yinjiriwe n’umurongo w’abarwanyi ba RUD-Urunana babaga ahitwa Kigarigari baje bayobowe na Lt.Tewodore wahise atanga amabwiriza yo kurasa Col Rugema amasasu atatu agwaho ngaho.
Umwe mu begereye umugore wa Nyakwigendera Rozine Mapendo uri Kampala yavuze ko umugabo we yari amaze iminsi ahigwa na Col Faida afatanyije na Kapiteni Nshimiyimana Gavana ukuriye CRAP muri RUD URUNANA, bakaba baragiye bamuha imbuzi ariko ntakundi yagombaga kubigenza.
Madame Rozine yagize ati:ntibizacira aha natwe tuzihorera cyangwa amategeko ya Uganda aduhe ubutabera.
Urupfu rwa Col Rugema muri RUD URUNANA ruvuze iki?
Nyakwigendera Col Rugema uzwi ku mazina ya Mikwege Mupfuwishyamba ,wishwe na bagenzi be, ubusanzwe niwe wari umuhuza mu biganiro byinshi byahuzaga RUD URUNANA,FDLR,FPP na RNC,babifashijwemo na CMI.
Uyu mugabo kandi winjiye muri RUD URUNANA muri 2005,ari mu bantu basaga n’abafite ubunararibonye mu bya gisilikare kuko yabaye no mu ngabo za RPA,akaba ari nawe wari ishusho yerekana ko uyu mutwe nta vangura ry’amoko rirangwamo, bityo rero uyu mutwe benshi basanga bizawugora ku rwego rwa dipolomasi dore ko ariwe CMI yibonagamo,kuko benshi basigaye ari bashya kandi akaba ari abantu bishwe n’urumogi.
Col Rugema Emmanuel ni muntu ki?
Col Rugema Emmanuel yavutse mu mwaka wa 1970,avukira mu nkambi ya Nakivale,yinjiye mu ngabo za RPA ahagana muri 1990,aho FPR ifatiye ubutegetsi,umuryango we wahise utura mu cyahoze ari Komini Muvumba,Perefegitura ya Byumba,mu mwaka wa 2004 Rugema wari ufite ipeti rya Serija, yatorotse igisilikare cy’uRwanda ,ajya mu kiswe ingabo z’umwami Kigeli V Ndahindurwa uwo mutwe witwaga AN IMBONEZA,
Uyu mutwe waje kwihuza na RUD URUNANA mu mwa 2005 uba umutwe umwe w’abarwanyi,mu mirimo yakoze yabaye umugaba wungirije wa RUD mu gihe cya Gen.Musare,ndetse na Gen Afurika Jean Michel,uyu mwanya yakomatanyaga n’icungamutungo G4, ndetse na Politiki G5,Col Rugema asize umugore n’abana batatu bakaba batuye mu mujyi wa Kampala, umutwe wa RUD URUNANA ushinjwa igitero cyo mu ijoro rishyira tariki ya 05 Ukwakira 2019, cyagabwe ku baturage b’abasivile 19,baje kwicwa mu Kinigi ,ho mu Karere ka Musanze.
Mwizerwa Ally
Col Rugema Emmanuel wari Komanda mukuru wa RUD URUNANA,umutwe w’inyeshyamba wiyomoye kuri FDLR yishwe.Amakuru aturuka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, muri Teritwari ya Rucuro, Gurupoma ya Binza, Lokarite ya Katwiguru aremeza ko Col Rugema Emmanuel yishwe ku kagambane yakorewe nabagenzi Col Faida afatanyije na Cpt Gavana barwaniraga intebe y’ubuyobozi kuva aho Col Kagoma wasimbuye Gen.Afurika Jean Michel yiciwe na FARDC, bikaba byabaye ejo kuwa 21 Ukwakira 2020. Umunyamakuru wacu uri Kiwanja waganiriye n’umwe mu bayobozi ba Gurupoma ya Binza biboneye intumbi y’uyu mugabo,bemeje aya makuru,bavuze ko hari hamaze iminsi hari urunturuntu muri aba barwanyi,aho uyu Col Rugema atari akizerwa na bagenzi be bamushinja kuba umututsi wabihishemo.Uyu Col Rugema akaba ariwe wari uhagarariye inyungu za RNC ya Kayumba Nyamwasa muri RUD-URUNANA ndetse akaba hari hasize ukwezi avuye mu gihugu cya Uganda mu nama yahuzaga RNC,RUD URUNANA n’urwego rw’ubutasi bwa Uganda CMI.Uko urupfu rwa Co Rugema rwagenzeCol Rugema ubwo yari mu birindiro bita (Bivake )bye ahitwa Gasharu ni mu mirima y’abaturage yinjiriwe n’umurongo w’abarwanyi ba RUD-Urunana babaga ahitwa Kigarigari baje bayobowe na Lt.Tewodore wahise atanga amabwiriza yo kurasa Col Rugema amasasu atatu agwaho ngaho. Umwe mu begereye umugore wa Nyakwigendera Rozine Mapendo uri Kampala yavuze ko umugabo we yari amaze iminsi ahigwa na Col Faida afatanyije na Kapiteni Nshimiyimana Gavana ukuriye CRAP muri RUD URUNANA, bakaba baragiye bamuha imbuzi ariko ntakundi yagombaga kubigenza.Madame Rozine yagize ati:ntibizacira aha natwe tuzihorera cyangwa amategeko ya Uganda aduhe ubutabera. Urupfu rwa Col Rugema muri RUD URUNANA ruvuze iki?Nyakwigendera Col Rugema uzwi ku mazina ya Mikwege Mupfuwishyamba ,wishwe na bagenzi be, ubusanzwe niwe wari umuhuza mu biganiro byinshi byahuzaga RUD URUNANA,FDLR,FPP na RNC,babifashijwemo na CMI.Uyu mugabo kandi winjiye muri RUD URUNANA muri 2005,ari mu bantu basaga n’abafite ubunararibonye mu bya gisilikare kuko yabaye no mu ngabo za RPA,akaba ari nawe wari ishusho yerekana ko uyu mutwe nta vangura ry’amoko rirangwamo, bityo rero uyu mutwe benshi basanga bizawugora ku rwego rwa dipolomasi dore ko ariwe CMI yibonagamo,kuko benshi basigaye ari bashya kandi akaba ari abantu bishwe n’urumogi. Col Rugema Emmanuel ni muntu ki?Col Rugema Emmanuel yavutse mu mwaka wa 1970,avukira mu nkambi ya Nakivale,yinjiye mu ngabo za RPA ahagana muri 1990,aho FPR ifatiye ubutegetsi,umuryango we wahise utura mu cyahoze ari Komini Muvumba,Perefegitura ya Byumba,mu mwaka wa 2004 Rugema wari ufite ipeti rya Serija, yatorotse igisilikare cy’uRwanda ,ajya mu kiswe ingabo z’umwami Kigeli V Ndahindurwa uwo mutwe witwaga AN IMBONEZA, Uyu mutwe waje kwihuza na RUD URUNANA mu mwa 2005 uba umutwe umwe w’abarwanyi,mu mirimo yakoze yabaye umugaba wungirije wa RUD mu gihe cya Gen.Musare,ndetse na Gen Afurika Jean Michel,uyu mwanya yakomatanyaga n’icungamutungo G4, ndetse na Politiki G5,Col Rugema asize umugore n’abana batatu bakaba batuye mu mujyi wa Kampala, umutwe wa RUD URUNANA ushinjwa igitero cyo mu ijoro rishyira tariki ya 05 Ukwakira 2019, cyagabwe ku baturage b’abasivile 19,baje kwicwa mu Kinigi ,ho mu Karere ka Musanze.
Ngaho re. Koko icwende ribaye icwende pe. Nyumvira pe. Ngo ni umututsi wabihishemo? Eheeeeee, ndumva bitazoroha pe. Ingengabitekerezo y ivangura, no kwibona mu ndorerwamo y amoko bariya bant bazayikizwa n iki koko? Ngaho ba General bavuye i Buntu bakajya kwifatanya n abakiri i Buzimu, nibumvireho. Uyu nawe arizize, ariko jye nakwibwirira umuryango we gutaha ukiyizira mu Rwanda rwababyaye. Nubwo naba narakosheje, nabonye umubyeyi ugira imbabazi nka za zindi Imana itanga, naza ngapfukama imbere ye akambabarira da, ariko ntazize ingengabitekerezo y amoko.
Nyamwanga kumva ntiyanze ntiyanze kubona, umunyu wabunze uciki ivu.