Nyuma yaho Gen Nicolas Semahoro Bigembe aburiwe irengero ashimuswe na FDLR, umurambo we wasanzwe i Mutaho mu gace kagenzurwa na FDLR.
Abari basanzwe ari nkoramutima z’uyu musirikare mukuru muri Mai Mai CMC FPC bari baherutse guhaguruka bajya gushakisha ahaba hariciwe nyakwigendera.
Ubu amakuru yizewe ni uko umurambo we bawusanze mu gace ka Mutaho ko muri Teritwari ya Nyiragongo mu ishyamba rya pariki y’Ibirunga kagenzurwa n’inyeshyamba za FDLR ziyobowe na Ajida Ringi.
Umunyamakuru wacu uri i Goma yaganiriye na Bwana Semasaka Habimana Elyse ufitanye isano na nyakwigendera, amuhamiriza amakuru yuko Bigembe yishwe na ba FDLR, kuko Major Bizabishaka na Jules Mulumba Umuvugizi wa CMC FDC bari bamaze iminsi bamushakisha.
Uyu muvandimwe wa nyakwigendera kandi avuga ko babifashijwemo n’inzego z’ubutasi za Congo zikorera mu mujyi wa Goma cyane ko yatwawe mu modoka ifite ibirango bya leta.
Nyakwigendera Bigembe yari umwe mu bashyigikiye itegeko rya Perezida Tshisekedi ryo kwambura intwaro imitwe yose y’inyeshyamba izituruka mu mahanga zikogerezwa iwabo, mu mwaka ushize habaye gukozanyaho kutari gucye hagati y’abarwanyi ba CMC FPC n’inyeshyamba za FDLR ahitwa Bwito na Mangina.
Nyakwigendera Bigembe ni umwe mu bakuru b’inyeshyamba wari mu biganiro by’amahoro i Nairobi muri Kenya.
Isoko y’amakuru ya Rwandatribune ivuga ko muri iki gihe FDLR iri gushakisha Col.Bigabo kugira ngo na we yicwe. Uyu Bigabo ni we wasimbuye Gen.Thade Ibrahim ku buyobozi bw’umutwe wa CMC FPC.
Ally MWIZERWA
RWANDATRIBUNE.COM