Imirwano yahuje umutwe w’inyeshyamba wa M23 n’inyeshyamba za FDLR mu gace ko muri Karenga, agace katumaga abantu bari muri bwiza badatarabuka kubera izo nyeshyamba hamwe n’ingabo za Leta ya Congo bakaba bari kwishimira ibyo bamaze kugezwaho.
Ibyo byabaye mu mirwano yabaye kuri uyu wa 19 Ugushyingo mu mirwano itoroshye yahuje aba M23 n’inyeshyamba za FDLR hamwe na FARDC, hanyuma bikaza kurangira M23 ihegukanye byatumye benshi bahita batangira khafatira amafoto bashyira ku mbuga nkoranya mbaga.
Bamwe mu baturage bo mugace ka Bwiza batangaje ko kugeza ubwo twandikaga aya makuru iki gice kitari kikigendwa kirimo n’aho bita kwa Simoni k’urusengero rw’abadive, hari hamaze kwinjira mu maboko y’inyeshyamba hugenzurwa n’umutwe w’inyeshyamba wa M234.
Si bo gusa kuko umwe mubasirikare b’uyu mutwe w’inyeshyamba wa M23 yatangaje iki kintu avuga ko bamaze gushwiragiza inyeshyamba za FDLR hamwe n’abaFARDC baje kubatera ingabo mu bitugu bose bakwiriye imishwaro kandi ko biyemeje kurinda umutekano w’abantu kuburo batazongera kugira ibibazo bya hato nahato.
Kalenga was lebarated, the people who have been trapped in Bwiza has a space to breathe.
Kalenga yabohowe, abantu baribaheze mubwiza bafite aho bahumekera.
Muhumure niyo Sukhoi-25 ntizatuma Gakondo yacu ihera. pic.twitter.com/EWovcBE5e4
— Manzi Willy (@RealManziWilly) November 19, 2023
Yves Umuhoza
Rwandatribune.com