Cid Gomes, umusenateri wo muri Brésil yarasiwe mu myigaragambyo y’abapolisi basabaga ko imishahara yabo yongerwa
Gomes yarashwe n’abagize ishami rishinzwe imyitwarire mu gipolisi kuri uyu wa Gatatu muri Leta ya Ceara iherereye mu Majyaruguru ashyira Iburasirazuba bw’igihugu.
Uyu mugabo wahoze ari Guverineri wa Leta ya Ceara, nawe ntiyari ashyigikiye abigaragambya. Yarashwe ubwo yafataga imodoka ye ihinga agashaka kuyinjiza mu kigo abapolisi bigaragambirizagamo.
Bivugwa ko abapolisi bamurashe ari abari bambaye ibintu bibapfuka mu maso ubwo yashakaga kurenga ibyapa bari bashyizeho bibuza abantu gutambuka.
Umuvandimwe we Ciro Gomes yavuze ko uwarashwe yahise ajyanwa kwa muganga kandi amasasu yarashwe ngo ntabwo yamufashe ahantu habi cyane.
Nyuma y’uko kurasa, Leta yahise yohereza inzego zayo zishinzwe umutekano kujya kuwucunga muri ako gace mu gihe cy’iminsi 30.
Nubwo abapolisi bo muri Brésil batemerewe kwigaragambya, bajya babirengaho bakabikora. Kuri iyi nshuro bari gusaba ko imishahara yabo yongerwa n’uburyo bakoramo bukavugururwa.

Ubwanditsi