Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 17 Nyakanga 2020, Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB bwerekanye abahoze ari abarwanyi bagera kuri 57 babarizwaga mu mitwe y’iterabwoba ikorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Muri abo barwanyi harimo abahoze ari abayobozi biyo mitwe bari ku rwego rwa Jenerali ndetse na ba Koloneli n’abasirikari batoya.
Ubu tugiye kubagezaho umwirondoro wa General de Brigade Leopold Mujyambere
Hari kuwa kane tariki ya 5 Gicurasi 2016, ubwo umuvugizi wa Leta ya Congo Bwana Lambert Mende yemeje amakuru avuga ko Gen Léopold Mujyambere yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Leta ya Congo mu mujyi wa Goma.
Mende yakomeje avuga ko ubu Gen Mujyambere yoherejwe i Kinshasa aho arimo kubazwa n’inzego z’umutekano za Congo. Ariko nta byinshi yatangaje ndetse n’ibitangazamakuru byo muri Congo ntacyo byigeze bivuga kuri iryo fatwa.
Nkuko tubikesha Rakiya Omaar, Umushakashatsi wakoranye na Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu ngabo mu kugaragaza imyirondoro y’abayobozi b’imitwe yitwara gisirikari muri Kongo.
Gen Mujyambere yavukiye muri Komini Tare muri Kigali Ngali mu 1962, yize amashuli yisumbuye mu seminari Saint Vincent i Ndera, arangije amashuli yisumbuye yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare (ESM) mu 1983 muri Promotion ya 24, yasohotse muri iryo shuli mu 1987 ari Sous-Lieutenant. Yakoze amahugurwa atandukanye mu Rwanda ndetse no mu mahanga yiganjemo ay’abakomando.
Yabaye mu mitwe itandukanye akenshi yigisha imyitozo ya gikomando twavuga nko mu Bigogwe, mu ba GP no muri ESM i Kigali.
Mu 1994 yari afite ipeti rya Capitaine akaba yari ashinzwe iperereza (S2) muri Bataillon Garde Présidentielle (GP), tariki ya 6 Mata 1994 yari mu baherekeje Perezida Habyalimana mu rugendo yarimo i Dar es Salaam muri Tanzaniya ubwo indege yahanurwaga.
Yagumye mu gihugu cya Tanzaniya aho yongeye kugaragara muri Kongo I Bukavu aho yinjiye muri RDR.
Yashyizwe ku ntonde za ONU zimurega ibyaha by’intambara cyane cyane ibyakorewe muri Kivu y’amajyepfo kuko niwe wari ukuriye ingabo zose za FDLR zabarizwaga muri ako gace (Sector Commander).
Leopold Mujyambere yagaragaye kenshi yidegembya mu bihugu bitandukanye by’Afurika dore ko yafatiwe i Goma, nyuma y’igitutu cya Loni, akajyanwa I Kinshasa ahungishijwe dore ko icyo gihe Leta ya Kabila yakoranaga na FDLR bitandukanye n’iki gihe ubwo Leta ya Felix Tshisekedi yamushyikirije Leta y’u Rwanda.
Mujyambere niwe wahuzaga ibikorwa by’abayoboke ba FDLR babarizwa mu majyepfo y’Afurika.
Mwizerwa Ally