Kuri uyu mugoroba wo ku itariki ya 20 Nzeri 2021, Mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi hakomeje kumvikana urusaku rw’amasasu na Grenade nkuko byemezwa n’ibitangazamakuru byo muri iki gihugu.
Ikinyamakuru SOS Media Burundi kivuga ko, bimwe mu bisasu byumvikanye mu duce twa Jabe ahazwi nko Mukaza, mu gihe indi bivugwa ko yari gerenade yaturikirijwe ahategerwa Bisi.
Umubare wab’abagizweho ingaruka n’ibi bisasu byo kuri uyu mugoroba nturamenyekana, gusa biravugwa ko abenshi bakomeretse ku buryo bukomeye.
Kuva mu mpera z’icyumweru gishize, u Burundi bukomeje kwibasirwa n’ibitero by’ibisasu. Ni nyuma y’aho umutwe urwanya ubutegetsi buriho mu Burundi [Red Tabara] wigambye kuba waragabye igitero ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bujumbura.
Guverinoma y’ Burundi ikomeje kuvuga ko ibi bitero birimo kugabwa muri iki gihugu ari ibitero by’iterabwoba .
Buriya buri gihugu kigira IS yqcyo nq Ben Laden wacyo. Mujye mureka rero buri gihugu cyihanire.