Hakomeje kwibazwa ibisasu byinshi bigenda bitoragurwa mu mujyi wa Bujumbura
Mu mujyi wa Bujumbura hakomeje kugenda hatoragurwa ibisasu bitandukanye byo mu bwoko bwa gerenade na rokete,ibi bikarushaho gutera abatuye uyu mujyi impungege k’umutekano wabo,ejo ku cyumweru taliki ya 23 Nzeri 2024,mu gace kegereye umugezi wa Mpanda hafi na Buringa hatoraguwe igisasu cyo mu bwoko bwa rokete kirasishwa n’imbunda yo mu bwoko bwa RPG.
Ni mu gihe ibisasu byo mu bwoko bwa Gerenade nabyo bimaze iminsi bitoragurwa mu bice bitandukanye bya Buyenzi,Kajaga ndetse n’ibice by’icyaro bikikije umujyi wa Bujumbura.
Abasesenguzi mu by’umutekano basanga ari ibimenyetso byerekana ko uyu mujyi udatekanye ushobora kuba wihishemo abagizi ba nabi batandukanye,aha abasesenguzi bakavuga ko abaturiye uyu mujyi bakwiye kwigengesera ku buryo bukomeye.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com