Ku mugoroba wo kuwa 1 Nyakanga 2021, umugore n’umugabo barasiwe mu gace ka Ulindi ko mu rusisiro rwa Ndendere mu mujyi wa Bukavu uhana imbibi n’u Rwanda nkuko Sosiyete sivili ya Ibanda ibitangazamakuru.
Umujyi wa Bukavu uri mu Ntara ya Kivu YAmajyepfo ukomeje kuvugwamo umutekano muke wiganjemo ubujura bukoreshejwe intwaro, Aho nibura buri joro umuntu umwe araswa nyuma yo kugerageza kumwiba amafaranga.
Amakuru akomeza avuga ko uyu warashwe ari uwitwa Martin Mugisho wahoze ari umuzamu w’ikipe y’umupira w’amaguru ya Bukavu Dawa. Yarashwe mu mutwe arakomereka naho umugore we bari kumwe araswa mu kuboko ubwo aba bitwaje intwaro basanze bagura ama_Unite ya telefoni ngendanwa mu mujyi wa Bukavu.
David Cikuru uyobora Sosiyete sivili muri teritwari ya Ibanda yemeje aya makuru ndetse anavuga ko barashwe ubwo bari bavuye mukazi kabo basanzwe bakora k’ubucuruzi.
Uyu muyobozi akomeza asaba inzego zishinzwe umutekano muri guverinoma gukanguka zikarwanya aba bagizi ba nabi cyane ko ari inshingano zabo kurengera umutekano w’abaturage batuye Repubulika iharanira Demonarasi ya Congo.
Agace ka Nderere Ni kamwe mu tuvugwamo umutekano mucye mu Mujyi wa Bukavu , dore ko abaturage bavuga ko mu ijoro ryakeye bakomeje kumva urusaku rw’amasasu cyane cyane mu mudugudu wa Bilala.