Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Werurwe ishyaka ritavuga rumwe na Leta ECCO cyangwa Together Change Congo, ryaramutse ritanga impuruza ko ikibuga cy’indege cya Kavumu giherereye muri Bukavu, gishobora kugabwaho ibitero by’inyeshyamba za M23.
Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’iri shyaka Christian Nyamabo, avuga ko yabonye bamwe mu bagize izi nyeshyamba za M23 zamaze kugera ku misozi ikikije iki kibuga cy’indege bityo ko bashobora kugifata bidatinze.
Mu magambo ye Christian yatangaje ko umusozi wa Kalehe kimwe n’utundi duce tuwukikije ubu huzuye abarwanyi ba M23, kandi yongera ho ko biteguye kugaba igitero k’umujyi wa Bukavu ndetse n’ikibuga cy’indege cya Kavumu.
Uyu mugabo kandi yatangaje ko ibice bya Mbuku hamwe n’inyengero zaho zose, bityo ko usibye n’ababasore bo muri M23 bamaze igihe babona intasi z’izi nyeshyamba munkengeroro z’uyu mujyi.
Aba baturage bo mu mujyi wa Bukavu bahiye ubwoba mugihe n’abo mu mjyi wa Goma bahagaritse imitima kubera kwikanga ibitero by’izi nyeshyamba.
Umujyi wa Goma uherereye muri Kivu y’amajyaruguru mugihe umujyi wa Bukavu wo uherereye muri Kivu y’amajyepfo.
Izi nyeshyamba zimaze igihe zihanganye n’ingabo za Leta ya Congo hamwe n’itsinda rinini rifatanije nabo, gusa ni kenshi hagiye haba inama zo zo gushakira amahoro arambye ikibazo cy’umutekano muke ubarizwa mu burasirazuba bw’iki gihugu, ariko Leta ya Congo ikanga kubishyira mu bikorwa nk’uko inyeshyamba za M23 zibivuga.
Inyeshyamba za M23 zagiye zirekura ibice bitandukanye mu rwego rwo gushyira mu bikorwe imyanzuro yashyizweho umukono n’abakuru b’ibihugu I Luanda.
Umuhoza Yves