Kuri uyu wa 1 Gashayantare 2023, Sosiyete Sivile Force Vive yo muri Kivu y’amajyepfo yakoze imyigaragambyo y’amahoro igamije kwamagana Balkanisation bavuga ko iri gushyirwa mu bikorwa mu gihugu cyabo .
Abigaragambya bahuriye ku kibuga cy’ubwigenge mu mujyi wa Bukavu aho bahagurukiye bakora urugendo bise urwamahoro bavuga ko intego yabo ari ukwamagana icyo bise Balkanisation muri DRC .
Muri uru rugendo, basomeyemo ibaruwa igenewe Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye imbere y’imbaga nyamwinshi yari iri aho.
Jean-Chrysostome Kijana umuyobozi w’iyi Societe sivile yavuze ko urugendo rwabo, rwari rugamije gukangurira abantu benshi gukunda igihugu cyabo bamagana imigambi yose igamije kugicamo ibice(Balkanisation).
Yagize ati: “Urugendo rwateguwe na sosiyete sivili yo muri Kivu y’amajyepfo mu buryo butandukanye bagamije gukangurira abatuye Congo yose ngo gukunda igihugu no kwanga ko balkanisation y’igihugu cyacu yashyirwa mu bikorwa.”
Basabye kandi abaturage bose gushyoira hamwe bagakora nk’umuntu umwe baba ab’iburasirazuba n’iburengerazuba bw’igihugu cyabo, hamwe n’abo mu majyepfo n’amajyaruguru bose bagatahiriza umugozi umwe nlk’uko babyivugiye muri uru rugendo.
Uru rugendo rwasorejwe k’urubuga ruzwi cyane ruri mu mujyi wa Bukavu aho abaturage ba Bukavu basabye ko intambara ziri kubera mu burasirazuba bwa Congo zahagarara.
Umuhoza Yves
(Zolpidem)