Aba basore babiri bakomoka mu Minembwe bafashwe na Polisi batangira kubazwa ibyangombwa, basubiza ko ari abo mu Minembwe bahita batangira kubambura ibyo bari bafite ari nako bakubitwa babwirwa ko mu Minembwe ari muri Congo Atari mu Rwanda.
Aba bagabo bari bambaye neza bigaragara ko bari bafite urugendo bahise bambikwa amapingu, batangira kubasaka ndetse batangira kubabwira ko ari intasi z’u Rwanda kandi babatonganya cyane bababwira ko barambiwe u Rwanda n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bose.
Ibi bibaye nyuma y’uko ingabo za Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo ziteye iz’u Rwanda murucyerera rwo kuri uyu wa 15 Gashyantare zigatangira kubarasaho, ibintu byatumye basubiririkanya, cyakora urwo rugamba rugahita rurangira vuba.
Nyuma y’iyo mirwano umuvugizi w’intara ya Kivu y’amajyepfo yasohoye itangazo avuga ko ingabo zabo zitigeze zitera iz’u Rwanda nk’uko byavuzwe ahubwo ko zarwanye n’amabandi yari yateye mu makaritsiye.
Iri hohoterwa rikomeje gukorerwa abavuga ururimi rw’ikinyarwanda baba muri iki gihugu by’umwihariko abo mu burasirazuba bwa DRC, ibintu byafashe indi ntera ndetse banatanga impuruza ko iki gihugu gishobora gukorerwamo Jenoside nk’iyabaye mu Rwanda niba ntagikozwe n’imiryango mpuzamahanga.