Abashinzwe amashyamba bavumbuye imirambo itatu y’abantu yangiritse ku buryo yanashwanyaguritse bikaba bikekwa ko ari iy’abasirikare ba FNL baheruka Kugaba igitero ku Rwanda.
Iyi mirambo yatoraguwe ku musozi wa Ruhembe muri zone ya Bumba muri Komini ya Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’ u Burundi.
Aka gace gaherereye mu ishyamba rya Kibira.
Amakuru avuga ko ubuyobozi bwaho bwategetse ko iyo mirambo ishyingurwa nkuko SOS Media Burundi ibitangaza.
Yagize iti ” ahagana mu ma saa munani ni bwo habonetse imirambo itatu. Twahuye n’imirambo itatu y’abantu dusanga yaraboze. Iruhande rwayo hari isazi nyinshi kandi itanga impumuro mbi. ”
Bakomeza bavuga ko ushinzwe amashyamba na bagenzi be bamenyesheje abasirikare bari muri ako gace ko babonye iyo mirambo maze nabo baraza barayireba.
Umwe muri abo basirikare utifuje ko amazina ye atangazwa mu itangazamakuru yagize ati “Tugezeyo twabonye imirambo itatu, abo bari bafite imyambaro y’ingabo zacu z’igihugu cy’u Burundi. Byadutangaje kuko nta basirikare twabuze”.
Umupolisi ufite icyicaro gikuru mu ishyamba rya Kibira ku ruhande rwa Bukinanyana yatangaje ko abo bishoboka ko bari mu itsinda ry’abagabye igitero ku Rwanda mu ijoro ryo ku ya 23 na 24 Gicurasi 2021.
Iyi mirambo itatu yose ni iy’abagabo ariko bakaba bamenyekanye. Ubuyobozi bwa Komini Bukinanyana bukaba bwategetse ko iyo mirambo ishyingurwa ako kanya.
Igisirikare cy’u Burundi kikaba cyaratagaje ko abantu bateye u Rwanda batigeze bava ku butaka bw’icyo gihugu kandi ko butaha indaro abahungabanya umutekano w’ u Rwanda.