Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ihuza Uganda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barasaba kwemererwa gucisha ibicuruzwa byabo ku mupaka wa Bunagana ugenzurwa na M23.
Aba bacuruzi bavuga ko umuhanda werekeza ku mupaka wa Ishasha uciye Kiwanja wangiritse ku buryo mu bigorana kuhanyuza ibicuruzwa bavanye mu gihugu cya Uganda. Uyu muhanda ureshya na Km 50 ngo wangiritse mu buryo bukomeye.
Iyangirika ry’uyu muhanda ryatumye abakora ubucuruzi bandikira ikigo DGM gishinzwe za gasutamo kubemerera gucisha ibicuruzwa byabo ku mupaka wa Bunagana uhuza Uganda na RD Congo.
Baragira“ Iminsi irenze 100 umupaka wa Bunagana ufunze, Umupaka wa Kasindi nawo wafunzwe n’umutekano muke uharangwa. Dukoresha umupaka wa Ishasha nawo umuhanda ujyayo wangiritse bikomeye.”
Muri Kamena 2022, nibwo DGM yatangaje ko uzanyuza ibicuruzwa ku mupaka wa Bunagana azafatwa nk’umufatanyabikorwa wa M23.