Impunzi zibarizwa mu bihumbi z’abaturage ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo zari zahungiye i Kisoro muri Uganda zihunze imirwano yadutse muri Teritwari ya Rutshuru ishojwe n’inyeshyamba byakekwagako ari iza M23 batangiye gusubira mubyabo.
Kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021 nibwo igisirikare cya Congo cyatangaje ko cyisubije uduce twa Chanzu na Runyoni twa teritwari ya Rutshuru muri Kivu y’Amajyaruguru turi hafi y’umupaka wa Bunagana iki gihugu gihuriyeho na Uganda.
Guverinoma ya Uganda ivuga ko guhera ku munsi w’ejo yakiriye impunzi z’Abanyekongo zigera ku bihumbi 11000, harimo ibihumbi 8 zari zicumbikiwe i Bunagana , mu gihe abandi bagera ku bihumbi 3 bari bacumbikiwe i Kibaya hafi y’umupaka wa Kisoro.
Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko hari abakozi b’ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku mpunzi UNHCR bageze mu duce twa Bunyoni ,Chanzu , Binza na Kinyarugwe aho bivugwa ko biteguye gutanga ubufasha bwibanze ku mpunzi zikomeje gutahuka ziva mu gihugu cya Uganda.
Guhera ku mugoroba wo kucyumweru tariki ya 7 Ugushyingo 2021 , i Rusthuru muri Kivu y’Amajyaruguru hadutse imirwano hagati y’Ingabo z’Igihugu n’inyeshyamba bikekwako ari iza M23.
Iyi mirwano yarangiye inyeshyamba zitsimbuye ingabo z’igihugu ku birindiro byazo mu duce twa Chanzu na Runyoni kuva ubwo ziba arizo zitangira gucunga umutekano wako gace.
FARDC ibinyujije ku muvugizi wayo wungirije Brig Gen Slyvain Ekenge yavuze ko bongeye kwigarurira uduce twose twari mu maboko y’inyeshyamba . Gen Ekenge yakomeje avuga ko FARDC igikora iperereza ku bagabye igitero, mu gihe M23 yashyizwe mu majwi nayo yahise ibitera utwatsi ivuga ko ntaho ihuriye n’igitero cyagabwe i Rutshuru.