Nyuma yo gufata umujyi wa Bunagana, M23 yafunze Radiyo y’abaturage ihakorera ndetse bimwe mu bikoresho byayifashaka kumvikana irabitwara.
Radiyo yafunzwe na M23 ni iyitwa La Voix de Mikeno, yari ifite icyicaro mu mujyi wa Bunagana muri Teritwari ya Rutshuru, ni nko mu birometero 100 uvuye mu mujyi wa Goma.
Umuyobozi w’iyiRadiyo André Byamungu yabwiye Media Congo Dukesha iyi nkuru ko nyuma y’ibiganiro byamuhuje n’ubuyobozi bwa M23, Ubuyobozi bw’ uyu mutwe bwemeje ko iyo Radiyo itagomba gukomeza gukora. Ibi ngo byatumye abarwanyi ba M23 bafata bimwe mu bikoresho by’iyi Radiyo biyifasha kumvikana barabitwara.
Yagize ati”Nabanje kugira ubwoba ndaceceka, bafashe bimwe mu bikoresho bya Radiyo barabitwara. Batwaye Taranzimita, Migiseri na mikoro n’ibindi bikoresho by’ingenzi muri Radiyo”
Kugeza ubu abari abakozi b’iyi Radiyo biravuga kobahisemo guhungira muri Uganda, mu gihe abandi barimo n’umuyobozi wayo bemeza ko bahungiye mu mijyi ikikije Bunagana.