Abaturage bo mu gace ka Bunagana bongeye guhunga imirwano ihanganishije Umutwe wa M23 na FARDC
Nkuko isoko y’amakuru ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Bunagana ibitumenyeshya abaturage bo muri ako gace bakomeje guhungira mu gace ka Kisoro no mu gihugu hagati muri Teritwari ya Rutshuru, nyuma y’ibitero bihanganishije ingabo za Leta FARDC na M23 mu bice bya Bukima, Ngugo n’ahandi.
Umunyamakuru w’ijwi rya Amerika uri muri Uganda avuga ko biboneye amaso ku maso abaturage b’Abakongomani bakomeje guhunga imirwano berekeza mu gace ka Kisoro ho muri Uganda, bose bakaba barikwakirirwa mu nkambi ya Nyakabande iri mu mujyi wa Kisoro.
Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru Maj.Wily Ngoma Umuvugizi wa ARC igisilikare cya M23 ubu ukora nk’umutwe wa politiki yavuze ko ubu nta murwanyi wa M23 ukiri mu gihugu cya Uganda bose batahutse mu mwaka wa 2017, icyo basaba ni uko Leta ya Congo Kinshasa yakubahiriza amasezerano bagiranye y’amahoro.
Mwizerwa Ally