Bamwe mu bahinzi b’ibirayi mu Murenge wa Bungwe mu Karere ka Burera, baravuga ko bafite ikibazo cy’imbuto y’ibirayi ishaje itagitanga umusaruro.
Aba baturage bavuga ko ubwoko bw’imbuto y’ibirayi, bafite babumaranye imyaka irenga 30 babuhinga nta kirahinduka.
Sagahutu Evariste, umuhinzi w’ibirayi utuye mu Kagali ka Bungwe mu murenge wa Bungwe mu karere ka Burera, avuga ko abahinzi b’ibirayi mu Murenge wa Bungwe bafite ikibazo cy’imbuto, ngo kuko iyo bahinga kugeza ubu bayimaranye imyaka itari munsi ya 30 kandi ko itagitanga umusaruro nka mbere.
Yagize ati:”Ikibazo dufite ni ikibazo cy’imbuto z’ibirayi, imbuto z’ibirayi ubu ngubu zirashaje nta mbuto tukigira. Urabihinga bikabora waba warahinze nk’ibiro nka 200 cy’ibirayi, ugasanga umurima warumye ugasaruramo nk’ibiro ijana, ariko iyo imbuto yabaye nziza umuntu yasarura nka toni ebyiri”.
Harerimana Eliya, na we w’i Bungwe, yabwiye Rwandatribune.com ko uretse kuba imbuto z’ibirayi bafite zarashaje, kubona izizisimbura biracyari ingoramahizi.
Ati:”Nkatwe abahinzi dukeneye imbuto nziza yaduha umusaruro uhagije, ntabwo tuzi impamvu niba ari imbuto iba ihararutswe ubutaka”.
Nsabimana Jean de Dieu, Umukozi ushinzwe Ubuhinzi mu Murenge wa Bungwe, avuga ko ibyo abaturage bavuga ari ukuri kandi ko ikibazo cy’imbuto kugira ngo gikemuka Atari ibya none.
Yagize ati:” Icyo kibazo kirahari, iyo abantu bashaka guhinga ibirayi, dushishikariza abahinzi tureba umuntu wahinze ibirayi tukagera mu murima we duhitamo ibyiza akabigira imbuto, twasanga umurima ufite ikibazo tukamubwira ibirayi byose akabishyira ku isoko”.
Ni mu gihe Umuyobozi wa RAB Ishami rya Rwerere mu Karere ka Burera Rwakayanga Leandre, we avuga ko kugeza ubu nta kibazo cy’imbuto y’ibirayi bafite, ahubwo ko byaba bituruka ku makuru make abaturage baba bafite.
Rwakayanga ati:”Imbuto bayishakira kuri sitasiyo za RAB, hari sitasiyo ya Rwerere dufite irindi shami riri ahitwa i Ruhunde ni muri Burera, dufite n’irindi riri mu Miyove muri Gicumbi ariko abantu bavuga ko nta mbuto y’ibirayi ihari, irahari ahubwo abantu bavuga ko ihenze ndetse abandi nta makuru bafite”.
Kugeza ubu abahinzi b’ibirayi mu Karere ka Burera mu murenge wa Bungwe, bavuga ko bahinga ubwoko bw’ibirayi bubiri burimo Rwangume, iyi imbuto bavuga ko bayimaranye imyaka itari hasi ya 40, indi mbuto bahinga ni iyo bita Makoroni iyi nayo ngo ikaba itari munsi y’imyaka 30.
NKURUNZIZA Pacifique