Abaturage bo mu mirenge ya Rugarama na Cyanika mu karere ka Burera, bavuga ko ukwezi kwihititse basiragira ku mavomo bakabura amazi ku buryo inkwakuzi zatangiye kudaha ayo mu kiyaga cya Burera.
Aya mazi yatangiye kubura mu ntangiriro za Nyakanga 2024, aho ivomo rimwe ryakamaga bakajya ku rindi riri hafi aho, ibi ntibyatinze kuko byageze aho yose akamira rimwe hasigara ayo munsi ya za kanyamugezi yabagoye cyane kuko bahahuriraga ari uruvunganzoka.
Amakuru agera kuri Rwandatribune avuga ko banyiri iyo migezi babonye abakiriya b’amazi batubutse igiciro cy’ijerekani bagitera ijeke bagikura ku mafaranga y’u Rwanda 20 bakigeza kuri 50 ndetse n’ 100 ku muntu ushaka kwihuta.
Harerimana Emmanuel yagize ati:” Abatuye haruguru y’umuhanda wa kaburimbo uva muri santere ya Rugarama werekeza mu Gitaraga no mu bice byo Ku Kamarenga ugana muri Sirwa gukomeza…amazi ntayo bagifite, natwe dutuye hano munsi ya kaburimbo twarayabuze gusa tumanuka munsi ya Kanyamugezi twasanga hari benshi tukajya ahitwa ku Gihereri naho twasangaho benshi tukavoma ay’ikiyaga cya Burera kuko uba ukibona hafi”.
Abajya gushaka amazi bo muri ibi bice bavuga ko bahangayikishijwe n’igiciro ikijerekani kigezaho ndetse abandi bakavuga ko bafite impungenge z’uko abana bazajya bagwa mu kiyaga hakiyongeraho amazi yacyo bita mabi ko yazabatera inzoka.
Nyiramutuzo Emerita ati:” Ubu amafaranga yaguraga ibijerekani 10 arikugura ikijerekani kimwe, amazi aradukenesha noneho no gukaraba ni ukuyagera mu gakombe ukarengeje akirwanaho, hano twahoranye umuco wo guhana amazi yo kunywa ariko aho kuyaguha ubu naguha umusruru bikagira inzira”.
” Urohereza umwana kuvoma yasanga hariho benshi akajya ku kiyaga ubu harimpungenge z’uko bazagwamo, gusa nanone amazi bazana nayo nta muti urimo leta n’idutabare inzoka zitaratwarikamo”.
Muri ibi bice hari imigezi itandukanye ariko yose igaburirwa n’isoko ya Mutobo, hari isanzwe igaragara hafi y’umuhanda wa kaburimbo n’indi iri hepfo yayo yubatswe n’Abashinwa yose yakamiye rimwe.
Bavuga ko bitari bikunze kubaho kuko umuyoboro umwe warayaburaga, bakajya ku w’undi ariko Kuva muri Nyakanga impande zose zaguye miswi.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Burera Mwanangu Theophile yavuze ko iki kibazo kizwi ariko ko cyaturutse ku izuba ryavuye cyane amazi akaba make mu isoko.
Ati:”Amazi y’isoko igaburira imirenge ya Cyanika na Rugarama ndetse na Musanze yabaye make kubera izuba, ibi byatumye Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amazi mu baturage WASAC gifata ingamba zo kiyasaranganya Musanze na Burera bamwe bakayabona abandi bakazayabona ubukurikiyeho, muri bwa buryo ari make ntagerere hose icyarimwe birumvikana”.
Yakomeje agira ati:” Ubu hari umushinga uhari (Project) wa Water treatment hariya ku kiyaga cya Burera ukiri munyigo ushobora kuzadufasha guhangana n’izi ngaruka zigaragara mu mpeshyi ku buryo wazunganira umuyoboro uva Mutobo”.
“Ikindi turasaba abafite imigezi irikubona amazi kwirinda guhenda abaturage kuko kugurusha ku giciro cyo hejuru n’icyaha ubwacyo, abaturage birinde gukoresha amazi y’ikiyaga kuko atari meza kuko ubu twavuganye n’ubuyobozi bwa WASAC budusezeranya ko buri mu nzira nziza zo gukemura iki kibazo”.
Abajya kuvoma baturutse mu murenge wa Cyanika ahitegeye ikirunga cya Muhabura, bajya kuvoma ku kiyaga cya Burera, ahitwa ku Gacuri, Nyagatoki munsi y’umusozi wa Mweru abandi bagaturuka ku Rurembo banyuze mu Rw’inkuba aho bavuga ko hari urugendo rurerure rutuma gahunda y’umunsi wabo irangirira mu gushaka amazi.