Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Gatare mu Murenge wa Ruhunde mu Karere ka Burera, baravuga ko imyaka itatu ishize Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bubizeza kubakorera umuhanda none amaso yaheze mu kirere.
Aba baturage bavuga ko kutabona uko bageza umusaruro wabo ku isoko, kubera umuhanda Rusekera-Gatare wangiritse, bituma bawugurisha bahenzwe.
Umuturage uzwi ku izina rya Murokore wo mu Kagari ka Gatare, ukora ubucuruzi bw’imyaka, avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera, bwabijeje kubakorera umuhanda, none imyaka ngo ikaba ibaye itatu ntakirakorwa.
Murokore yagize ati:”Imyaka imaze kuba nk’imyaka nk’itatu dutegereza dutegereza ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere, kandi uko wawujemo wabonye ko indi mihanda ikoze wagera muri aka kagari ka Gatare ugasanga niho hasa nk’ahasigaye inyuma”.
Hakorimana Gratien, na we utuye muri aka kagari, avuga ko babura uburyo bwo kugeza imyaka yabo ku isoko, bigatuma abayishaka babahenda iyo baje kuyifatira.
Ati:”Nk’utwaka tubonetse iyo dukeneye kugera ku isoko, mu biciro hari amafaranga badukataho ugereranyije n’aho bari bunyure, n’ibinyabiziga kugira ngo bibe byagera inaha ngaha mu gihe cy’imvura ugasanga nyine biba bigoranye cyane”.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal, arizeza aba baturage ko mu gihe cy’ibyumweru bibiri umuhanda bifuza uzaba watangiye gukorwa.
Yagize ati:”Umuhanda ugerayo ugiye gukorwa vuba ku bufatanye na LODA, byamaze kwemezwa urahita ukorwa muri gahunda ya VUP ngira ngo bitarenze ibyumweru bibiri abaturage tunabararike batangire kwitegura, bazaba bahawe imirimo yo gutunganya uriya muhanda”.
Uyu muhanda abaturage bo mu Kagari ka Gatare bifuza, ni umuhanda uzakorwa muri gahunda ya VUP aho byitezwe ko abaturage bagera kuri 652 bazahabwamo imirimo, ni mu gihe miliyoni 123 n’amafaranga 880 ariyo azifashishwa muri iki gikorwa.
NKURUNZIZA Pacifique