Bamwe mu baturage bo mu mirenge ikora ku gishanga cy’Urugezi mu Karere ka Burera, batewe impungenge n’ugusaza k’ubwato bakoresha mu ngendo z’amazi y’Urugezi ndetse no kuba nta myambaro yabugenewe ishobora ku bagoboka mu gihe habaye impanuka.
Umwe mu baturage waganiye na Rwandatribune.com, yavuze ko nubwo bakoresha inzira y’amazi bambuka, ariko ko baba bafite ubwoba bitewe nuko nta myambaro baba bafite yabarokora, mu gihe habaye ikibazo ndetse n’ubwato bagendamo bwaratobotse ku buryo bagenda badaha amazi.
Yagize ati:” Amazi agenda ajya mu bwato, ukagenda udaha nk’icyo mwadukoreraho ubuvugizi nuko wenda bareba ubwato wenda bumeze neza, ku buryo buba bunasakaye ndetse bakaba bazana n’iyo myambaro kuko hari abantu bajya baburira muri aya mazi, kubera nta myenda yabugenewe bambaye”.
Undi yagize ati:” Urabona hari igihe utega ubwato, ukanafata inshingano zo kugenda udaha amazi kubera ubwato bwatobotse harimo ubushaje bwinshi”.
Uwanyirigira Marie Chantal, Umuyobozi w’Akarere ka Burera, we avuga ko hagiye kubaho ibiganiro n’abakoresha ubwato mu kwambutsa abantu mu gishanga cy’Urugezi, hagamijwe kugena uburyo bunoze bwo gutwara abagenzi ,budashobora guteza abaturage mu bibazo.
Yagize ati:”Ubwo ikiriho nuko abaturage bafashwa, ntabwo twakwemera ko bakomeza gukoresha ubwato bushaje, ubwo nitubasura tuzaganira nibwo tuzareba wenda akarere kabafasha iki, koperative zo zizakora iki”.
Igishanga cy’Urugezi, giherereye mu Karere ka Burera, usanga gikungahaye ku rusobe rw’ibinyabuzima birimo ibyatsi bitohagiye, hakiberamo amoko y’inyoni yitwa inceberi zitaboneka ahandi ku Isi kandi zikunzwe n’abakerarugendo, gitanga kandi amazi menshi akoreshwa mu rugomero rwa Ntaruka akanatanga umugezi wa Mukungwa.
Ni na kimwe mu gishanga gikikijwe ni mirenge 10 ,arinaho abaturage bayituye bakorera ingendo zabo za buri munsi, mu rwego rwo kugenderana no guhahirana.
NKURUNZIZA Pacifique