Bamwe mu barezi barerera mu bigo bitandukanye by’amashuri byo mu murenge wa Kagogo bavuga ko bahangayikishijwe n’ikibazo cy’ababyeyi bagifite imyumvire yo gusibya abana babo ku munsi w’isoko bakabajyana babatwaje ibyo baba bagiye kugurisha, aho hakozwe igenzura na bamwe mu bakurikiranira hafi iby’uburezi muri uyu murenge bagasanga abana 253 bose baba bagiye kurema isoko batwaje ababyeyi.
Umwe mu barimu bo mu ishuri ribanza rya Kagogo avuga ko ku munsi isoko riremeraho kubona abana baza kwiga biba bigoye kuko ugenda uhura n’abana mu nzira bikoreye imizigo batwaje ababyeyi babo bagiye kugurisha.
Uwineza Beatrice yagize ati”haracyari ababyeyi bafite imyumvire ko gusibya umwana ngo ntacyo bitwaye bakumva ko kumusibya rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru ngo ntacyo bitwaye bityo ugasanga ku munsi w’isoko hasiba benshi baba batwaje ababyeyi ibyo bashoye nk’ibisheke, ibirayi n’ibindi icyo ni ikibazo gikomeye kuri twebwe”.
Umwe mu babyeyi barerera muri iryo shuri avuga ko hari ababyeyi bataramenya akamaro ko kuba umwana yiga batabiha agaciro ahubwo bakumva bacungana n’ubuyobozi ku kwiga ku mwana.
Kwubwina Theophile yagize ati”jyewe nigeze guca ku mubyeyi ashoreye umwana bagiye mu isoko bikoreye imizigo mubaza impamvu umwana atagiye ku ishuri abwira ko habaho guhirwa amashuri aza ari inyogera nahise numva binteye ubwoba kuba hakiri ababyeyi bagifite iyo myumvire imeze gutyo nkabona hakwiriye izindi mbaraga ku babyeyi zihariye bakamenya akamaro ko kuba umwana yiga”
Umwe mu babyeyi batungwa urutoki ko akunda gusibisha abana ishuri yabajyanye mu isoko avuga ko abizi ko kusibya umwana ishuri ari bibi ariko akavuga ko ikibi cyane ari ukurimukuramo.
Mukarugwiza Agnes ati”numva gukura umwana mu ishuri aribyo bibi ariko gusiba rimwe akantwaza ibisheke nkabigurisha nkabona ikibatunga we na barumuna be numva ntakibazo kirimo kuko n’ubundi umunsi umwe gusa siwo watuma aba umuswa aramutse iyindi yayize neza”
Honorable Nyabyenda Damien yasabye abayobozi bashinzwe uburezi ndetse na komite z’ababyeyi mu bigo bitandukanye gukurikiranira hafi icyo kibazo kigacika kuko gikabije.
Yagize ati”turasaba abayobozi cyane cyane abakozi bashinzwe uburezi muri uyu murenge gukorana bya hafi na komite z’ababyeyi hagakurikiranwa icyo kibazo ndetse no ku munsi w’isoko bakajya banyuzamo bakajyamo kureba abo bana baba barigiyemo bagata ishuri byaba byiza bagahita batumiza uwo mubyeyi akaza akisobanura agasiga anasinyiye ko atazongera gusibya umwana ngo nuko ari kumufasha imirimo cyangwa yagiye mu isoko”
Raporo iheruka gutangazwa na minisiteri y’uburezi igaragaza ko abana baretse ishuri mu mashuri abanza bagera kuri 6% bavuye kuri 5,6% mu mwaka wa 2018-2019 ikindi kandi ni uko iyi raporo ikomeza igaragaza ko umubare w’abahungu ariwo mu nini kuruta ishuri aho abahungu ari 7% naho abakobwa na 6,3%.
Uwimana Joselyne