Inkongi y’umuriro yibasiye Ububiko bw’Ibicuruzwa bwa Magerwa, buherereye mu Murenge Cyanika mu Karere ka Burera, ibyarimo byose birashya birakongoka.
Iyi nkongi yibasiye ububiko bwa Magerwa buherereye ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda mu karere ka Burera yabaye mu rukerera rwo kuri iki cyumweru Tariki 26 Gicurasi 2024 mu gitondo.
Ni ibyemejwe na none n’ Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru SP Jean Bosco Mwiseneza wari ahabereye iyi nkongi, avuga ko bagikurikirana ibyayo kugira ngo hamenyekane icyayiteye.
Yagize Ati: “Ubwo bubiko ni ubw’Ibicuruzwa biba byambukiranyije umupaka bitegereje gusora. Biherereye mu Mudugudu wa Amajyambere Akagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyanika.
Bwafashwe n’inkongi y’umuriro mu masaha ya saa kumi z’urukerera rwomuri iki gitondo. Ishami rya Polisi rishinzwe ubutabazi no kuzimya inkongi y’Umuriro ryahise rihagera, rirayizimya ku buryo nta zindi nyubako zafashwe na yo”.
Yakomeje avuga ko nta muntu wahakomerekeye cg ngo ahasige ubuzima, icyakora ibicuruzwa bitandukanye byari muri iyi nyubako byo byahiye birakongoka”.
Icyateye iyi nkongi y’umuriro, kugeza ubu ntikiramenyeknaa kandi n’ibarura ry’ibyangijwe na yo riracyakomeje nk’uko SP Mwiseneza yakomeje abivuga.
Yasabye abaturage kwirinda ibintu byose byateza inkongi y’Umuriro nko kuba bacomeka ibikoresho by’amashanyarazi mu gihe badahari, kwirinda kunywera itabi ahari ibikoresho bishobora gufatwa n’Inkongi y’Umuriro, mu kwirinda akaga gaterwa n’impanuka zabikomokaho.
Yongeyeho ko ari ingenzi gushaka ibikoresho byifashishwa mu kuzimya umuriro bizwi nka kizimya Moto (Fire Extinguisher) kandi bakitabira kujya bihugura mu kubikoresha dore ko Polisi ibibafashamo.
Mu bindi abaturage bakangurirwa ni ugushyira inzu n’ibicuruzwa, mu bwishingizi kuko iyo hagize ikibyangiza ba nyirabyo bagobokwa kandi mu gihe bagize ibyo babona bishobora kuba nyirabayazana w’inkongi bakihutira gutanga amakuru.
Rwandatribune.com