Mu Mu murenge wa Kivuye w’akarere ka Burera mu majyaruguru y’u Rwanda ahazwi nko mu Gitovu inzego zishinzwe umutekano zarashe umunya-Uganda w’imyaka 25 wageragezaga kwinjiza inzoga n’izindi magendu mu buryo butemewe ku butaka bw’u Rwanda.
Amakuru atangazwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kabale ko muri Uganda, avuga ko uwarashwe ari umusore witwa Kadogo Justus Kabagambe usanzwe atuye ahitwa mu Butanda ho muri aka karere ka Kabale.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda ikorera i Kabale Elly Maate yabwiye Chimpreports ko impamvu yateye irwaswa ry’uyu musore ari uko yageragezaga kwinjiza mu Rwanda inzoga zitemewe n’izindi magendu anyuze mu nzira zitemewe.
Yagize ati” Ubuyobozi bwa Uganda burakora ibishoboka byose bumenye amakuru arambuye ku rupfu rw’uyu musore, ndetse bwiteguye gukorana n’u Rwanda kugirango umurambo w’uyu munya-Uganda ugarurwe mu gihugu cye”
Kugeza magingo aya uruhande rw’u Rwanda ntacyo ruratangaza ku iraswa ry’uyu musore.