Mu nama rusange y’Inteko Ishinga Amategeko yabaye kuwa 19 Nzeri 2023, Abadepite b’inzibacyuho ba Burikinafaso batoye itegeko ryemerera guverinoma yabo kohereza itsinda ry’abasirikare muri Niger, mu buryo bwo gushyigikira igisirikare cyahiritse ubutegetsi.
Twibuke ko inama y’Abaminisitiri yo kuwa 30 kanama 2023 ariyo yemeje umushinga w’itegeko ryemerera guverinoma ya Burkinafaso kohereza ingabo muri Niger .
umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’uburengerazuba (ECOWAS/CEDEAO) wakangishije gukoresha ingufu kugira ngo usubizeho Perezida watowe wa Niger, Mohamed Bazoum, wahiritswe ku butegetsi n’igisirikare .
Burkina Faso na Mali byasohoreye hamwe itangazo bivuga ko byafata igikorwa cya gisirikare icyo ari cyo cyose cyagabwa muri Niger nko kubishozaho intambara.
Ariko Burkina Faso na Mali byavuze ko ibyo bibaye byatabara uwo muturanyi wabyo wo mu burazirazuba. Byanavuze ko byava muri CEDEAO.
Agatsiko ka gisirikare kari ku butegetsi muri Guinea (Conakry) na ko kavuze ko kifatanyije n’ibyo bihugu.
Uko kohereza ingabo kwa Burikinafaso kubayeho cyaba ari ikintu gikomeye gishobora gutuma ibintu bifata indi ntera muri aka karere aho ibintu bishobora guhinduka igihe icyo ari cyo cyose.
Ibyo bihugu byombi byacanye umubano n’uburengerazuba (Uburayi n’Amerika), biyoboka umubano n’Uburusiya.
Burikinafaso na Niger, byahoze bikolonizwa n’Ubufaransa ndetse bimaze igihe birwana n’intagondwa ziyitirira Islam mu karere ka Sahel.
Obed Mucunguzi