Abasirikare bakuru mu nzego zitandukanye muri Burkina Faso birukanwe ku nshingano zabo na Captain Ibrahim uyoboye iki gihugu binyuze mu byemezo byinshi byashyizweho umukono ku itariki ya 30 Ukwakira. Aba basirikare birukanwe bararegwa icyaha gikomeye cy’ igitero cygabwe ku gisirikare, cyo gushaka gufata intwaro mu kurwanya Leta no kwangiza igisirikare cy’igihugu.
Ibi ni ibikubiye mu mabwiriza yo ku wa gattu ushize yashyizweho umukona na perezida ‘inzibacyuho wa Burkina Faso uriho ubu Captain Ibrahim. Bamwe mu birukanwe barimo uwahoze ari perezida w’inzibacyuho Paul Henri, ba Ofisiye 16 na ba Ofisiye bato bafite amapeti atandukanye.
Muri bo harimo Lt. Col. Damiba, wahungiye muri Togo kuva yavanwa ku butegetsi muri Nzeri 2022. Uyu wakuweho na Capt. Ibrahim Traoré arashinjwa “imyitwarire idahwitse ifatwa nk’ikomeye”, irangwa n “ibikorwa by’ubutasi afatanyije n’igihugu cy’amahanga n’abaterabwoba”, hagamijwe kugera ku mugambi wabo wo kurwanya Burkina Faso.
Lt. Col. Evrard Somda, wahoze ari umuyobozi mukuru wa jandarumori y’igihugu, watawe muri yombi mu mezi menshi ashize agafungirwa ahantu hatazwi, nawe ntabwo akiri mu Ngabo za Burkina Faso nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
Ni nako byagenze kuri Colonel Yves-Didier Bamouni wahoze ayobora ibikorwa mu kurwanya iterabwoba.
Lt. Col. Check Hamza Tidiane Ouattara wahoze ayobora umutwe udasanzwe w’abajandarume b’igihugu, na Komanda Alphonse Zorma wahoze ari umushinjacyaha w’ubutabera bwa gisirikare muri Ouagadougou, na bo bakuwe mu nzego z’ingabo.
Si ibyo gusa kandi kuko kuko aba birukanwe banashinjwa kugira uruhare mu gufata icyemezo cyo guca intege ingabo ndetse n’abaturage mu rwego rwo gusiga icyaha ingabi z’igihugu nk’uko biri muri ayo mabwiriza yashyizweho umukono na perezida wa Burkina Faso Ibrahim.
Ibi kandi bibaye nyuma y’uko uyu muyobozi uyoboye Leta y’inzibacyuho ya Burkina Faso Ibrahim yihaye ipeti rya gisirikare riruta andi mapeti muri iki gihugu.
Rwanda Tribune.com