Perezida w’u Burundi Evaliste Ndayishimiye yatangaje ko iperereza ryakozwe ku bitero byiswe iby’iterabwoba biherutswe kugabwa mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi rigaragaza ko bamwe mu banyapolitike bahunze iki gihugu aribo bayoboye abagize uruhare mu kugaba ibitero mu bice bitandukanye by’igihugu cy’u Burundi.
Sylvestre Nyandwi ni umushinjacyaha mukuru , mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze mu mazina abo bihishe inyuma y’ibi bitero ashimangira ko ari iby’iterabwoba, aho mu bakekwa muri uyu mugambi harimo Alexis Sinduhije umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe na Leta MSD uyu akaba ari ku isonga ry’abo bakora ibi bitero , akaba afatanyije na François Nyamoya uyu akaba ari Umunyamabanga mukuru wa MSD hamwe na Marguerite Barankitse uyoboye Ishyirahamwe Maison Shalom , n’abandi ba nyepolitike benshi bahunze u Burundi.
Igihugu cy’u Burundi cyatangaje kandi ko cyahise gisohora impapuro zo guta muri yombi aba banyapolitike ibihugu bibacumbiye bikaba bisabwa kubafata bakoherezwa mu Burundi kugirango baburanishwe kuri ibyo bitero by’iterabwoba kuko basanzwe baba mu mahanga.
Ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru kivuga ko cyagerageje kuvugisha aba banyapolitike bashinjwa kugira uruhare muri ibi bitero ntibyabakundira.
Leta y’u Burundi irasaba ibihugu byo mu karere gufata abo banyapolitike igihe baba banyuze muri ibyo bihugu.
Yagize ati “Bitagenze gutyo bishobora guhungabanya amahoro n’umutekano mu karere kubera ko ibyo bikorwa ari iby’iterabwoba ndetse ari n’ibyaha ndengamipaka ibyo nabyo bisaba ko ibihugu bifatanya mu kubirwanya.”
Abakekwa mu bikorwa by’iterabwoba mu Burundi, abenshi muri bo basanzwe bashakishwa n’Ubutegetsi bw’u Burundi aho ubutegetsi bwabareze uruhare mu guhirika ubutegetsi rwaburujwemo mu mwaka w’2015.
Aliciah Habibi
Abarundi bakoze thratre nkiyakozwe na habyara muri 1990 arara arasa i MU kirere ikigali