Umusaza Joseph Ndahabonimana w’imyaka 85 yicanywe n’umwuzukuru we w’imyaka 20, n’abantu bitwaje intwaro bataramenyekana.ubu bwicanyi bwabereye muri Komine Ruhombo ho muntara ya Kibitoki iherereye mu burengerazuba bw’u Burundi.
Uyu musaza yarashwe amasasu 15 yose yanakomerekeje umugorewe ,ariwe watanze ubuhamya bw’uko byagenze, avuga koi bi byabaye byasize abagizi ba nabi bahitanye uyu musaza n’umwuzukuru we byabaye mugihe bari bamaze kuryama, baraza barasa urugi ,ndetse n’umusaza bari baryamanye.ndetse bica n’umwuzukuru we batsinze mu mbuga.
Abaturanyi bumvise urufaya rw’amasasu batangira guhunga ,kuko batinyaga ko nabo baraswa ,abagerageje gutabara na bo bagendeye kure aba bagizi banabi , cyakora baratabaza gusa abatabaye bo basanze aba bagizi ba nabi bamaze kwigendera.
Ubu bugizi bwa nabi bwabaye ku cyumweru mu masaha ya saa tanu z’ijoro, abaturage basabye Leta gukora iperereza rihambaye kuburyo ibi bintu bicika. Abaturage kandi basabye leta ko yakwambura abantu bose batunze imbunda batarabigenewe kuzibaka kugira ngo ubugizi bwa nabi bugabanuke.
Umuhoza Yves